Abakoresha amagambo Databuja na Mabuja beretswe ko ayo magambo agize icyaha

Abantu benshi ntibajya bita ku mvugo zimwe na zimwe zigaragaza ubuhake zirimo kwita umuntu ‘Mabuja, Databuja’ cyane ko abakurikiranira hafi iby’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, bagaragaza ko imvugo nk’izi zigitsikamira uburenganzira bwa muntu,kuzikoresha bikaba bigize icyaha.

Byagarutsweho mu mahugurwa yagenewe inzego z’umutekano nk’ishingiro ry’ubutabera mu Gihugu, hagamijwe gufatanya mu kwibukiranya ku masuzuma ngarukagihe y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu by’ibinyamuryango bya UN, harebwa ibyubahirijwe n’ibitaragerwaho bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu muryango ufatwa nk’ikiraro cy’ubuhuza mu butabera RBJ, Rwamurangwa Elwin, avuga ko ari inshingano za buri munyarwanda kumva ko imvugo zigitsikamira uburenganzira bwa muntu zikwiye gucika, cyane ko harimo n’izigize ibyaha.

Yagize ati”Ahanini inzego z’umutekano nizo zishyira mu bikorwa iby’ubutabera, mubyo twaganiriye tugomba guhugurana ibikibabangamiye uburenganzira bwa muntu harimo n’imvugo zipfobya umuntu, ugasanga aritwa ikimuga, ikiragi n’ izindi z’ubuhake Mabuja Databuja ni ikibazo”

Yakomeje agira ati:” Umuti ni uko dukwiye kumva ko ari inshingano zacu zo kwamagana imvugo nk’izi zigitsikamira uburenganzira bwa muntu, ni ahacu ho guca umuco nk’uyu kuko n’ubuhake bwaraciwe mu Rwanda kandi ni icyaha uwabikora yabihanirwa n’amategeko”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr.Murangira B. Thierry, nawe yashimangiye ko imvugo z’ubuhake n’izindi zipfobya abantu zikabambura ubumuntu, zidakwiye gukoreshwa kuko ziganisha ku byaha bibagonganisha n’amategeko, asaba abantu kubyirinda.

Yagize ati” Muby’ukuri imvugo z’ubuhake ntizikwiye kuba zikoreshwa, umuntu akita undi Mabuja, Databuja! Nta buhake bukiba mu Rwanda n’uwabikora yabihanirwa.Abantu bakwiye kumva ko bidakwiye kuko bikibangamira uburenganzira bwa muntu”

Umuryango w’Ibihugu by’ubumwe bw’Abibumbye UN ugizwe n’Ibihugu 193, muri byo hatowemo ibigera kuri 47 byitwa Human rights Cancel bishinzwe kugaragaza uko uburenganzira bwa muntu buhagaze mu gihugu, aho umugabane wa Afurika ariwo watoranyijwemo ibihugu byinshi kuko bigera kuri 26.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora Murenzi Evariste

Murangira B Thierry umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB

Umuseke