Ubujura bw'amatungo buri kwiyongera mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare ndetse bukanahungabanya iterambere ry'abaturage muri rusange kandi ngo akenshi bikorwa n'abantu babana babazi neze ngo kuko umuntu atakwiba atakuzi.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko ubujura buhari kandi ko bukabije bityo ko hatagize igikorwa ko ntaho baba bari kwerekeza.
Nkundabagenzi Emmanuel utuye mu Akagari ka Rwisirabo mu murenge wa Karangazi yavuze ko ubujura bw'amatungo buhari kandi bubangamye.
Yagize ati" ubujura burahari ariko akenshi usanga natwe abaturage tubigiramo uruhare kuko nk'iyo uturanye n'umuntu ubizi neza ko ari umujura ntumutangire ubuhamya nawe ubwawe uba ufite ikibazo.Ikindi kandi mbona ni uko dukwiye gushyira imbaraga mu marondo kugirango natwe ubwacu tubashe kwirindira umutekano.
Bigirimpamvu Ruburika Emanuel utuye mu mudugudu wa Musenye ll Akagari ka Musenyi Umurenge wa Karangazi yavuze ko ubujura buhari ariko nabo ubwabo haricyo bari gukora kugirango buhagarare.
Yagize ati "Ubu turi gukaza amarondo kugirango n'ubikoze atarenga ngo age kure.Mu minsi yashize wasanga umuntu abuze inka kandi ikabagirwa hafi aho mu rugo rw'umuturanyi we n'ubundi ku muntu ufite imikoranire ya hafi n'abo bajura, ariko igikenewe ni ubufatanye mu kuburwanya, kugirango bireke kutubera imboagamizi mu iterambere.
Boniface Habumugisha,Umugenzacyaha muri RIB Station ya Nyagatare avuga ko mbere yo kurwanya ibyaha mu mudugudu uwuyoboye agomba kubanza akamenye umuturage ayoboye.
Yagize ati "Hari igihe usanga nk'umuntu yakoze icyaha wabaza abaturage uwo ariwe cyangwa aho yaturutse ugasanga ntago bamuzi.Ibyo byose rero usanga biri mubituma ubujura bwiyongera, akenshi iyo nka yibwe ntirenga uwo mudugudu yibwemo ahubwo ikihava ni inyama zayo bazigemuye mu tundi duce".
Yakomeje agira ati "Umuturage wese afite inshingano zo gufatanya na leta mu kubungabunga umutekano we.Nubona umujura ntumutangire amakuru ngo afatwe ntago uzaba ukunze igihugu cyawe.Icyaba cyiza ni uko tugomba kumenya ko umutekano wacu tugomba kuwugiramo uruhare".
Ubujura bwiganje mu murenge wa Karangazi burimo ubw'amatungo ndetse n'imyaka aho amatungo akunze kwibwa ari inka zibagwa maze inyama zikagemurwa mu bice bitandukanye.Ni mu gihe imyaka hari iyo basarura mu mirima ndetse indi bakaba bamena inzu bakayikuramo.
Adam Tuyizere/RealRwanda.rw
English
Kinyarwanda


