Perezida Putin yagaragaje ubushuti bukomeye afitanye n'Ubushinwa nyuma y'uko Trump avuyeyo

Ibiro Kremlin bya perezida w’Uburusiya byasohoye ubutumwa bw’amashusho Perezida Vladimir Putin yageneye Abashinwa mbere y’uruzinduko rwe i Beijing rutangira uyu munsi.

Mu ijambo ririmo amagambo menshi ashimagiza Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa, Putin yavuze ko Xi ari “inshuti nziza y’igihe kirekire” kandi ko umubano w’ibihugu byabo ugeze “ku rwego mu by’ukuri utigeze ubaho mbere”.

Putin yashimangiye ko ubufatanye bukomeye bw’Uburusiya n’Ubushinwa bifite uruhare rukomeye mu gutuma isi itekana.

Putin agiye gusura Beijing iminsi micye nyuma y’uko Xi yakiriye Donald Trump wa Amerika.

Ku wa mbere, Kremlin yavuze ko Uburusiya bwiteze byinshi mu ruzinduko rwa Putin mu Bushinwa muri iki cyumweru kandi impande zombi zizarukoresha mu kubaka “ubufatanye budasanzwe”.

Uru ni uruzinduko rwa 25 rwa Putin mu Bushinwa, kandi ibihugu byombi bibona uru ruzinduko rw’iminsi ibiri nk’ikindi kimenyetso cy’umubano “ukomeye”, nubwo uburengerazuba bukomeza gushyira igitutu k’Ubushinwa ngo busabe inshuti yabwo (Uburusiya) kurangiza intambara muri Ukraine.