Bamwe mu batuye mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba babura amazi yo gukoresha aho bavuga ko bashobora kumara ibyumweru bibiri nta mazi bafite.
Aba baturage bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka zirimo no kuba bavoma ibirohwa bishobora kubatera indwara ziterwa n'umwanda bityo bakaba basaba leta ko yabafasha iki kibazo kigakemuka.
Umuturage witwa KAYIRANGA James utuye mu kagali ka Akinyambo yagize ati’’ikibazo dufite ni icy'amazi kuko ubu twabuze amazi, kuko ni ikibazo kimaze igihe turabasaba mwebwe abanyamakuru ko mwadukorera ubuvugizi kuko bimaze igihe kuburyo rwose amazi ya robine tuyumva nk’umugani.Ubu dukoresha amazi y’imvura iyo yaguye, itaguye twirwanaho tukavoma igishanga.’’

Undi witwa Ndagijimana Elie ati’’ubu tuvugana ndimo ndava gushaka amazi.Mvuye i Kabuga hano ku muyumbu nta amazi dufite kuko tumaze hafi ukwezi nta mazi dufite na Kabuga naho ni ugutonda umurongo kuko ushobora no kumara amasaha atanu nta mazi urabona. Urabona ibyo bigira ingaruka kuko akazi karapfa, ikindi ni uko iyo twanayabuze tuvoma ibishanga. Mudukorere ubuvugizi kuko niyo tuguze amazi mu majerekani kubayagurisha araduhenda kuko ijerekani tuyigura hagati ya Magana anane(400Frw) na magana atanu (500frw).’’
Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko muri rusange aka karere gafite ikibazo cy’amazi, bukaba buvuga ko bwiteze igisubizo kizava mu iyagurwa ry’uruganda rw'amazi rwa Karenge rugomba kwagurwa abaturage bakabona amazi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry'ubukungu Richard Kagabo yagize ati’’Ikibazo cy’amazi kirahari muri Rwamagana kandi kiranakakaye ntabwo ari ikintu umuntu yabindikiranya umuturage ngo avuge ngo kizakemuka ryari, kuko amazi ni macye.Ni ikibazo wenda giterwa n'ubuke bw’amazi, ku ruhande rumwe biterwa n’ubuvugizi turimo gukora mu nzego zitugenera bije, kuko buriya akarere ka Rwamagana nta ruganda rw’amazi rwihariye tugira, urwa Karenge rugaburira Rwamagana n’igice cya Kigali twavuga Kanombe, uruganda rwa Muhazi narwo ni urwa Kayonza narwo dufatiraho nta ruganda dufite rero. Icyo twizeye ni uko hari uruganda rwa Karenge rugiye kubakwa ruzaba rukubiye inshuro zirenga eshatu mu bushobozi, ubwo rero twizeye ko urwo ruganda ni rwuzura abaturage byibura bazatangira kubona amazi.’’

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza ko muri 90% by’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza, 68% byabo bashobora kubona amazi bakoresheje iminota iri munsi ya 30, mu gihe 21% bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’imonota 30.Bigaragaza ko hari intambwe iri guterwa ariko hagikenewe no kugira ibindi bikorwa kugirango abaturage batarabona amazi bayabone.


Inkuru ya Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


