Ibihe Igihugu cyacu cyanyuzemo bitwereka ko tugomba kuba umwe-Meya Niyonagira. 

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ,Niyonagira Nathalie yibukije abakora mu nzego zitandukanye muri aka Karere ko bakwiye gutanga serivisi ku baturage  batagendeye ku cyo umuntu aricyo, kugirango habeho iterambere rirambye ridashingiye ku itonesha. 

Ibi yabigarutseho kuri uyu mbere taliki ya 21 Kanama 2023 mu nama yiga k'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'ibindi.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yibukije abayobozi ko badakwiye gutanga serivisi iyo ariyo yose, hagendewe ku cyo umuntu aricyo cyangwa igice cy'itsinda ry'abantu runaka. 

Ati: "Ibihe igihugu cyacu cyanyuzemo bitwereka ko tugomba kuba umwe.Ntabwo bikwiriye ko hagira abakora itsinda ryakira igice kimwe cy'abaturage rigakumira abandi,abaturage bacu bose bakwiye gukorera hamwe ntawe uhezwa mu bikorwa runaka".

Ni inama yitabariwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza,abagize inzego z'umutekano, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ndetse n'abayobozi b'amashami ku karere.