Imiryango 25 yo mu Kagari ka Nyagasozi Umurenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko yasezeranye imbere y'amategeko ,yemeranywa kubana mu mutekano kandi abasezeranye bemeza ko bigiye gutuma babana neza nta makimbirane ndetse binabahe uburenganzira ku mitungo yabo.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Mutarama 2023 nibwo iyi miryango 25 yabanaga mu buryo butemewe n'amatege yasezeranye kubana akaramata bizira amakimbirane kuko adindiza iterambere ry'umuryango.

Umwe mu basezeranye witwa Uwimana Gaudence w'imyaka 36 wasezeranye n'umugabo we Nizeyimana Noel w'imyaka 38 batuye mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Nyagasozi yabwiye Realrwanda.com ko kugira impungenge ku mutungo bari bamaze kugeranaho ndetse no kuba bari babanye nta makimbirane, biri mu byatumye bafata icyemezo cyo gusezerana imbere y'amategeko.
Ati:"Iki cyemezo cyaturutse ku bwumvikane hagati yacu,twararebye tubona ko ari ngombwa ko dusezerana kuko hari impungenge nyinshi kuko iyo umuntu yasezeranye agira uburenganzira ku mutungo kandi binarinda amakimbirane nyine.Nta kizere cy'umutungo narimfite ariko ubu ng’ubu cyabonetse".
avuga kandi ko icyongeye ku mpungenge bose bari bafite ku mitungo,ari uko uburyo babanaga batarasezeranye bari ingaragu kuko ntawari ufite uburengenzira ku wundi,bityo ko ari ibyishimo kuba babashije guserana bagatangira umwaka ari bashya.

Umuyobozi w'Akarere Niyonagira Nathalie akaba n'umwanditsi w'irangamimerere mu karere ka Ngoma amaze kwakira indahiro z'iyi imiryango yasezeranye, yabasabye kuba urugero rwiza rw'ingo zikwiye kubana mu buryo butekanye no kwirinda amakimbirane.
Ati" Icyo tubasaba ni ukubaha ibikubiye mu ndahiro no mu biganiro bagiye bahabwa ubwo biyemezaga gushyingiranwa, cyane cyane byibanda ku gucunga neza umutungo w'abashyingiranywe nk’uko biri mu mategeko,birinda amakimbirane yo mu miryango,kwita ku bana babyaye nabo bazabyara,bakabamenya,kuko muri iyi minsi hari ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana”.
Meya Niyonagira yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo gusezerana kuri iyi miryango,ari inyungu yavuye mu bukangurambaga bwakozwe bwo kurwanya ihohoterwa mu miryango,bityo asaba abashyingiranwe kwitabira gahunda za Leta no kurushaho kwiteza imbere babana neza.




English
Kinyarwanda



Youssuf UBONABAGENDA