Rulindo:Trinity Rutongo Mines yibutse kandi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside

Abayobozi n’abakozi b'ikigo gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cya Trinity Rutongo Mines,bibutse kandi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu rwibutso rwa Mvuzo rwubatse mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi, ubuyobozi bw'aka karere bubasaba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abakozi bakoraga mu kigo cya Rutongo Mines bazize cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025 ku kicaro cy'iki kigo mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo.

Mu buhamya bwa Nyanzige Charle warokojeye muri iki kigo cya Rutongo mine yavuze ko ubwo bakoraga muri iki kigo ,abatutsi bakoragamo batangiye gutotezwa mbere ya Jenoside birukanwa ku kazi.

Ati“Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ndi umukozi wa  Rutongo Mines aho nabonaga abatutsi benshi twakoranaga batotezwa yewe bakanirukanwa mu kazi.

Avuga ko yahuye n'umusaraba ukomeye aho interahamwe za muhigaga ariko akaza kuzicika,abobahunganaga benshi baricwa.Yavuze ko mu minsi ya mbere atifuzaga kugera aho yari atuye kuko yahatakarije abavandimwe be benshi n'inshutize.

Ati “Ubundi ntabwo nari mfite ingufu zo kuhaza,ariko kubera ko maze gukomera maze kwiyubaka,ubu byabaye ngombwa ko nza nkavuga n’ibyahabereye.Nyuma y’uko mpizwe n'interahamwe ariko zikampusha nkazirokoka,ariko ibyakozwe n'interahamwe narabirebaga ibindi byabereye aho narokokeye nabyo narabibonye.Uburyo Abatutsi bavanwaga mu mihanda yose yo muri Rulindo bamaze kwicwa kandi byabaga mpari.”

Peter Gretha uyobora Trinity Metals, yagaragaje ko bibabaje kubona amahanga yaratereranye u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi bari bafite imbaraga zo gukumira,no guhagarika Jenoside.Yavuze ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, iki kigo ayobora na cyo kiyubatse bikomeye.

Ati “Muri urwo rugendo rero na Trinity Rutongo Mines yariyubatse, ntabwo ikiri uko yari imeze mbere. Ubu irakataje mu kugira abakozi b’abahanga, bashyira uburenganzira bw’ikiremwamuntu imbere kandi batanga n’umusaruro wifuzwa.”

Yagaragaje ko kandi bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka kuko bibatera imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kurwanya umuntu wese uhakana, upfobya ,ushaka gusubiza u Rwanda inyuma.

Uhagarariye ibuka mu karere ka Rulindo yashimiye ikigo cya Rutongo mine uburyo gikomeje kwita kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,ari nako yihanganishije ababuze ababo bishwe muri genoside,yasabye urubyiruko gukomeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo w'ungirije  ushinzwe iterambere ry'ubukungu Rugerinyange Theoneste, yavuze ko abakoze Jenoside bakica abakozi ba Rutongo Mine bahombeje igihugu kuko bishe abacyubakaga kandi babahora uko bavutse batahisemo,bityo ngo kubibuka ni ugusigasira amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo ibyabaye bitazongere kubaho ukundi.

Ati: "Ni agahinda kubona abakozi barishwe bazira uko imana yabaremye.Kwibuka ni igikorwa cy’ubutwari, cya ngombwa mu gusigasira amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.Kwibuka ni inshingano zacu, ni gikorwa kandi cy’ubutwari cyuzuyemo ubupfura.Twibuka kugira ngo amateka atibagirana, kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi no kugira ngo duhe icyubahiro abacu batuvuyemo bazira urwo rwango, bazira ivangura, bazira irondabwoko n’ibindi bashyirwagaho.”
 
Visi meya Rugerinyange yasabye abakozi ba Rutongo mines bose kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo

Ati:"Dukomeze gukangurira buri wese gukomeza kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya Jenoside n'abayihakana mu buryo bwose bakoresha".

Rutongo mine ikomeje kwegera abarokotse Jenoside, babahumuriza,babaremera,aho babaha inka,bakabubakira amazu n'ibindi bitandukanye kugira ngo bakomeze kubafasha kwiyubaka.

Umuyobozi wa Rutongo Mines Imena Evode

Umuyobozi waTrinitymetals Peter Gretha

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Rugerinyange theoneste

Nkurunziza Bonaventure/Realrwanda.rw