Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye Abaturage gukomera ku bumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bakimakaza ubunyarwanda kuko icyo bapfana nk'abanyarwanda kiruta kure icyo bapfa bityo ko amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo ariho hagomba guturuka imbaraga zo kurwubaka.
Byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022 ubwo mu karere ka Rwamagana hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa gufite insanganyamatsiko igira iti "uruhare rwa buri munyarwanda mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda".
Mu gutangiza uko kwezi k'ubumwe n’ubudaheranwa mu karere ka Rwamagana, hahebwe abarinzi b’igihango bahawe imidari n’icyemezo cy’ishimwe, hasobanurwa ko uburinzi bw’igihango ari igikorwa cyiza umuntu akora nta nyugu agamije cyangwa ishimwe agakora igikorwa kindashyikirwa kiruta icy'abandi .

Umwe mu bahawe ishimwe ry’umurinzi w’igihango yagize ati” Mu gihe cya Jenoside nafashije abantu
mbaha icyo kurya n’ibyo kwambara ariko ibyo nakoraga nabibwirwaga n’umubyeyi twabanaga kuko nari nkiri muto kandi nkabikora nta nyugu cyangwa ishimwe nteganya.Ariko ubu kuba mpembwe mbyakiriye neza kuko
leta y’ubumwe yamenye ko abantu bakoze neza bagomba kujya ahabona ku buryo buri wese azabibona nawe akagira urwo rukundo”.
Agendeye ku sanganyamatsiko y'uku kwezwi kwahariwe Ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abaturage ko kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda atari uruhare rw’ubuyobozi gusa, ahubwo ari uruhare rwa buri munyarwanda.

Yavuze ko nubwo abantu batavuga ururimi rumwe cyangwa bagire umuco umwe kandi bari mu gihugu kimwe,ibyo bidashobora kuba impamvu yo gushyamirana cyangwa impamvu yo kwicana no kumarana.
Yagize ati”Iyo bigeze ku banyarwanda bavuga ubumwe n’ubudaheranwa tubyumva cyane kuko ijoro ribara uwariraye ni twebwe twumvise agahinda kuko isi n’amahanga ntacyo yatumarira ahubwo twebwe abanyarwanda nitwe tugomba kwishakamo ibisubizo tukigira”.
Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko bitewe n'amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo ngo aho niho"tugomba gukuramo imbaraga zo kubaka u Rwanda tukamenya agaciro k’ubumwe bwacu.Tugomba kumenya ko icyo dupfana nk'abanyarwanda gikomeye cyane kurusha icyo twapfa.Tugomba kumenya ko igikomeye cyane n’ubumwe bwacu".
Muri uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa hazakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibiganiro cyane ku rubyiruko kugira ngo rumenye neza impamvu rwigishwa ubumwe n’ubudaheranwa kugira ngo ntibyitiranywe n’andi masomo,hazakorwa imiganda yo kubakira abatishoboye, hazatangwa ubufasha ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.


Nshimiyimana Hadjara/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


