![Iburasirazuba/UK Cup: Ikipe ya Gishari yasezereye iya Kamabuye kuri mpaga [AMAFOTO ]](https://realrwanda.rw/uploads/images/2025/03/image_750x_67c33d42eb14b.jpg)
Mu marushanwa y'Umurenge kagame cup ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba,imwe mu mikino ya 1/4 yakinwe,aho umurenge wa Gishari uhaharariye akarere ka Rwamagana mu bagabo wasezereye uwa Kamabuye uhagarariye akarere ka Bugesera nyuma yo guterwa mpaga.
Uyu mukino wagombaga kubera kuri sitade y'Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya Mbere Werurwe 2025 Saa cyenda n'igice,ariko ntiwabaye uko byari biteganyijwe.
Ni nyuma y'uko abakinnyi bagombaga gukinira umurenge wa Kamabuye batigeze bajya mu kibuga nyamara ikipe ya Gishari yari ihagarariye Akarere ka Rwamagana yari mu kibuga kugeza ubwo umusifuzi yemereje ko Akarere ka Bugesera gatewe mpaga ku kibuga cyabo.
Amakuru Realrwanda yamenye avuga ko ikipe y'Umurenge wa Kamabuye yabuze abakinnyi bari basanzwe ku rutonde rw'abagomba gukina, ahubwo byagaragaye ko yari yazanye abakinnyi batagaragara ku rutonde rwatanzwe.
Amakipe y'Akarere ka Rwamagana yombi yakomeje muri 1/2 cy'irushanwa ry'umurenge kagame cup,nyuma y'uko Gishari mu bagabo ,iteye mpaga Kamabuye,uwo Murenge wa Kamabuye no mu bagore wari watsinzwe n'uwa Fumbwe wo mu karere ka Rwamagana igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 20 mu gice cya Mbere.
Irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup rya 2025 rifite insanganyamatsiko igira iti "Twitabire imikino,twimakaza imiyoborere myiza n'umuco wo guhiga no kurushanwa".
Turatsinze Hassan/RealRwanda.com