![Iburasirazuba/UK Cup:Ngoma na Kayonza abami muri Volleyball na Basketball [AMAFOTO]](https://realrwanda.rw/uploads/images/2025/03/image_750x_67e99dfd5b160.jpg)
Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudennce Rubingisa yavuze ko intara yamaze gufata umwanzuro wo gushyiraho andi marushanwa yunganira umurenge Kagame Cup kuko byagaragaye ko abaturage b'Intara bakunda kwidagadura mu mikino itandukanye ariko nanone bikazafasha kuzamura impano z'abakiri bato.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025 ubwo hasozwaga amarushanwa y'umurenge Kagame Cup ku rwego rw'intara yabereye mu karere ka Ngoma amwe asorezwa kuri stade ya Ngoma.
Uyu munsi wari uwo gusoza imikino ya Basketball na Volleyball, amarushanwa yegukanwe na Kayonza na Ngoma mu bagabo n'abagore ndetse n'umupira w'amaguru mu bagore,aho ikipe y'umurenge wa Gahara wegukanye igikombe.Ni mu gihe ku munsi wa banje,mu bago ikipe y'umurenge wa Kirehe ariyo yegukanye igikombe.
Mu butumwa Guverineri Rubingisa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yashimiye abagize uruhare mu gutegura aya marushanwa, amakipe yitabiriye by'umwihariko ayageze ku mukino wa nyuma asaba ayabonye itike yo kuzahagararira Intara ku rwego rw'Igihugu kuzitwara neza akazatahana ibikombe.
Ati"Muri aya Marushanwa y'Umurenge Kagame Cup, abaturage baritabiriye ku bwinshi kandi ku mikino itandukanye kuko twahisemo imiyoborere idaheza. Turashimira amakipe yose yitabiriye ndetse n'ayegukanye ibikombe, turabasaba kurushaho kwitegura kugirango muzaheshe ishema Intara yacu kandi turabashyigikiye".
Guverineri Pudennce yavuze ko nyuma y'uko bigaragaye ko abaturage b'iyi ntara bakunda imikino itandukanye,hari gahunda y'uko intara igiye kujya itegura amarushanwa yandi kugira ngo abaturage bahore mu birori by'imikino.
Akomeza agira ati "Ikindi twabonye ni amarushanwa atuma basabana kurushaho.Abaturage bagasabana,bagafana bishimimye ndetse twakuyemo n'izindi ngamba zo kuvuga uburyo twajya dukora amarushanwa tudategereje umurenge Kagame Cup aba rimwe mu mwaka,ahubwo natwe tukajya dukora amarushanwa ku rwego rw'intara,ku rwego rw'uterere tukabakundisha siporo.Ibyo bizadufasha kubaka iryo shema ryo kurushanwa kugira ngo turambagize impano zabo ariko noneho tukanacishamo n'ubutumwa bwa gahunda za Leta".
Yasabye abaturage ko muri ibi bihe u Rwanda rugiye kujyamo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi,kuzitabira ibikorwa bitandukanye bizaba birimo.
Ati"Tugiye kwinjira mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turabakangurira kuzitabira gahunda n'ibikorwa bitandukanye byateganyijwe muri iki gihe cyo Kwibuka."
Mu mukino wa Basketball, Akarere ka Kayonza niko kegukanye igikombe mu bagore gatsinze Akarere ka Bugesera 50-14 ndetse no mu bagabo gatsinda Rwamagana 53-46.
Mu mukino wa Volleyball mu bagore, Akarere ka Ngoma kongeye kwegukana igikombe gatsinze Kayonza amaseti 3-0 ndetse no mu bagabo gatsinda Bugesera amaseti 3-0 .
Umupira w'amaguru,mu bagore Umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe niwo wegukanye igikombe utsinze uwa Fumbwe mu karere ka Rwamagana ibitego 2-0,ni mu gihe mu bagabo, Ikipe y'Umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe yegukanye igikombe itsinze uwa Murambi wo mu karere ka Gatsibo kuri Penaliti,aho Kirehe yatsinze enye kuri eshatu za Murambi (4-3).