Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo hasojwe ubukangurambaga bwatangiye kuva kuwa kabiri tariki ya 15 Gashyantare bwo guteganyiriza izabukuru muri porogaramu ya Ejo Heza.
Iki gikorwa cyabaye hanatangwa urukingo ku batararangiza inkingo zose cyateguwe n’ubuyobozi b’urwego rw’umudugu wa Binunga n’akagali ka Mulama ariko gifungurwa ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinyinya Havuguziga Charles.

Ubu bukangurambaga bwakozwe hifashishijwe umukino w’ikinamico ishishikariza abantu kwinjira muri Ejo Heza kandi ugaragaza uko abantu bafataga iyi gahunda ya Ejo Heza ikiza bwa mbere ndetse n’aka kanya wakinwe n’urubyiruko rw’abakorana bushake bo mu kagali ka Mulama.
Kugeza ubu ikizere kirahari cy’uko abaturarwanda bumvishe ino gahunda ya Ejo Heza nyuma y’ubukangurambaga butandukanye.
Uyu ni umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Binunga akagali ka Mulama aganira n’ikinyamakuru igire.rw yagarutse ku byiza by’iyi gahunda ndetse anakangurira abandi
Uwambayinema Christine aragira ati” nyuma yo kumara gusobanukirwa Ejo Heza niyemeje kugendana nayo bitewe ni uko mu gihe umuntu yacitse intege bitewe n’imyaka aya mafaranga yakugoboka, ubwizigame bwanjye bwazansajisha cyangwa bugafasha umuryango wanjye”.

No kuri uyu wa gatandatu habaye umukino wahuje abaturage bo mu mudugudu wa Binunga n’umudugudu wa wa Taba maze umudugudu wa Binunga uhaserukana umucyo n’ibitego bitatu ku busa.
Iki gikorwa kitezweho umusaruro mwiza kandi w’igihe kirambye kuko ubu bukangurambaga burahindura byinshi bitewe nuko hari abumva gusa iyi gahunda ya Ejo Heza ariko ntibabishyire mu bikorwa ngo biteganyirize izabukuru nkuko umunyabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinyinya Charles Havuguziga abivuga.
Yagize ati” Abantu ntibarumva neza iyi porogaramu ya Ejo Heza nubwo imaze igihe kitari gito, hari intambwe dushaka gutera kuko ubu biroroshye kuko dukoresha telefone, twaje ngo tugire
aho tugera”.
Uyu munyamabanga kandi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yatanze ubutumwa ku bantu bataratangira kwinjira muri Ejo Heza, abifata nkaho bakererewe bityo akaba asaba abanyarwanda bose kwizigamira hakiri kare bitewe nuko ntawe utera imbere atarizigamiye ndetse anagaruka ku nama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda.
Aragira ati” barakerewe cyane ku batarinjira gusa iki nicyo gihe ngo bamenye ibigezweho. Ntiwakira utarizigamiye, mwibuke ko ntawe ujya inama n’ibihe bityo rero muyoboke gahunda ya Ejo Heza kuko iyi gahunda irakomeye kubera ko iyo uhuye n’ibyago cyangwa impanuka ayo mafaranga akugoboka akaba yahabwa umuzungura nkuko itegeko ribiteganya, iyo udafite ya myaka yo gukora bwa bwizigamire buragufasha kandi tuzirikane ku nama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda, turangwe n’isuku tuzabe intangarugero muri byose cyane mu isuku kuko aya ni amahirwe ku Rwanda hari icyo izadusigira kikadufasha kubaka ibikorwa remezo”.

Iyi nama y’uyu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yari kuba yarabaye muri Kamena 2020 isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19
Umukuru w’Igihugu yavuze ko imyaka ishize ‘yatweretse ko dufite byinshi biduhuza kurusha na mbere kandi tugomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro ufatika kandi urambye dushaka.”
Muri iri tangazo, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye guha ikaze abazitabira inama ya CHOGM i Kigali.
Umukuru w’igihugu yavuze ko imyaka ishize yatweretse ko dufite byinshi biduhuza kurusha na mbere kandi tugomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro ufatika kandi urambye dushaka.
Yakomeje avuga ko iyi nama izaba amahirwe meza yo guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19, ikoranabuhanga n’ubukungu bikubakwa nk’urufunguzo rwo gukemura ibibazo byugarije abaturage.
Muri iri tangazo, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko yishimiye ko iyi nama igiye kongera kuba nyuma y’imyaka ine ibereye mu Mujyi wa London.
Iyi gahunda ya Ejo heza ni mwe muri gahunda leta yashyizeho mu rwego rwo guteganyiriza izabukuru ifatanyije n’ibindi bigo bitandukanye by’ubwiyeganyirize mu Rwanda( RSSB,..)
Ubwo hatangizwaga gahunda
y’ubwizigame y’igihe kirekire Ejo Heza mu mwaka wa 2018, ngo abaturage ntibayumvaga neza kuko hari abumvaga ko ari uburyo bwo kubarira amafaranga.
Nyuma y’igihe gito gahunda ya Ejo Heza itangiye, hari abaturage batangiye guhindura imyumvire batangira kwizigamira, kuri ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije nkuko bigarukwaho n’umuyobozi w’umudugudu wa Binunga Nsanzimana Syliver unashimira nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Agira ati” Turashimira cyane intore yacu yo ku mukondo Paul Kagame wazanye iki gitekerezo cya Ejo Heza kugirango umunyarwanda wese atazasaza asabiriza, biragaragara ko abaturage bo muri iyi Santeri y’Ibyiringiro babyumvishe neza kuko hafi ya bose binjiye muri iyi gahunda”.
Uyu muyobozi kandi yagarutse ku bwisungane bwo kwivuza mitueli desante ndetse no gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Akomeza agira ati” mutegure umwaka utaha wa Mituel de Sante hakiri kare kandi dukomeze kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko ntaho cyagiye nubwo imibare igenda igabanyuka mu Rwanda”.
Ubwizigame bw’abanyarwanda ku kigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu (GDP) buracyari hasi ku kigero cya 10.6%. Ibyo bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu zirimo kwiyongera kw’inguzanyo zituruka hanze y’igihugu mu mishinga y’ishoramari.
Kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwiteganyirize bw’izabukuru bagera ku 8%.
Ejo Heza igamije kongera uwo mubare ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.
Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje nkuko umunyabanga nshingwa bikorwa w’akagali ka Mulama Uwamaliya Lyliene abivuga.
Ati” Kwizigama ni ingenzi kuko bigutabara mu gihe cy’amajye, ntawe ujya inama n’ibihe bityo dukwiye guteganyiriza izabukuru hakiri kare. Birababaje kuba wasesagura amafaranga ariko ukibagirwa kuzigama na Ejo Heza .
Mu bafatanyabikorwa bafasha kugira ngo gahunda ya Ejo Heza igere ku banyamuryango bayo ibyo bagenerwa n’amategeko, harimo n’Ikigo cy’Ubwishingizi SONARWA Life Ltd, gifasha mu gutanga ubwishingizi bw’ubuzima ku banyamuryango ba Ejo Heza, nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisitiri No 001/18/10TC ryo ku wa 05/12/2018 rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigamire bw’igihe kirekire.
Ejo Heza ni ubwizigame bwashyizweho na guveronoma y’u Rwanda binyuze mu itegeko No 29/2017.
Yanditswe na Dushimimana Elias
English
Kinyarwanda


