Muhumure ntimukagire icyo mwikanga ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranwa-Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yashimye urugendo rw’imyaka 30, Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, umaze uharanira inyungu z’abayirokotse, asaba gukomeze kwimana u Rwanda.

IBUKA yashinzwe mu 1995 mu rwego rwo guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo ndetse no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.

Madamu Jeannette Kagame yashimye abagize ubutwari bagashinga umuryango wa IBUKA n’uburyo Abanyarwanda bakomeje gufatanyiriza hamwe kuwuherekeza.

Yerekanye ko u Rwanda rwagize ibyago kuba umurage wa Jenoside yakorewe Abatutsi uzakomeza guhererekanywa.

Ati “U Rwanda rwagize ibyago, u Rwanda rwagushije ishyano. Ni akaga gakomeye kubona ko uyu na wo ari umurage tuzakomeza guhererekanya nk’igihugu kandi nta n’undi twabisiganira.”

Yakomeje ati “Kwibuka si igisebo, si n’ikamba…iyo hazakubaho ubumuntu ntidutereranywe ubwo bugome bw’indegangakamere ntabwo bwari kwimikwa ngo bushyirwe mu bikorwa kariya kageni, bworeka imbaga y’Abanyarwanda barenga miliyoni bazize uko bavutse.”

Yemeje ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zikomeye umuryango nyarwanda ufite kuko umuryango utibuka uzima.

Yagaragaje ko kubaho ku muryango wa IBUKA byaje nk’igisubizo ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yashimye urugendo rw’imyaka 30 y’Umuryango IBUKA, yerekana ko ishimangira ubuzima bw’ikiragano cyanyuze mu buzima bukomeye.

Ati “Iyi myaka 30 y’Umuryango IBUKA igaragaza ubuzima bw’ikiragano n’igisekuru cyanyuze mu buzima bukomeye kandi cyakuriye mu gahinda gakomeye ariko gifata icyemezo gikomeye cyo kubaho. Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yadushegeshe, ariko umutima w’u Rwanda n’abarwo ntacyawushyikira iyo turi kumwe dushyize hamwe.”

Yakomeje ati “Urugendo ntabwo rwari rworoshye, mwemeye gushinjagirana ishavu, mu gihe byari ngombwa muratwaza. Muhumure ntimukagire icyo mwikanga ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze nintagereranwa kandi ntanuwagishidikanyaho.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yagaragaje ko hari byinshi byishimirwa mu rugendo rw’imyaka 30 ishize ariko ko icyo kubabarira gihebuje byose.

Ati “Icyo kubabarira cyo kirahebuje. Gutanga cyangwa kugira imbabazi ntabwo ari intege nke. Ni imbaraga zikomeye z’umutima, ni ubutwari bwo kwanga guhera ku ngoyi, y’urwango ruhoraho rubyara inzika.”

Yongeyeho ko “Imyaka 30 iha umuntu umusingi ukomeye wo kubaka no kwagura intego yihaye, nk’umuryango IBUKA igihe ni iki cyo gutekereza imbogamizi zigihari zikavugutirwa umuti, ariko ni n’amahirwe ari mu gihugu cyacu ndetse n’isi muri rusange. Kwirenga mwagaragaje no kureba imbere mwagaragaje muri uru rugendo bikomeze bihererekanwe no kubazadukomokaho bose.”

Yagaragaje ko Abanyarwanda badakwiye kwirara kuko bababona u Rwanda rufite amahoro n’umutekano ahubwo bakwiye kubirinda cyane ko hari abakigerageza guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ati “Nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese namwe ayo mahitamo azakomeze kuba ayanyu. Uru rugamba ni urwacu, ni urwanyu.”

Yibukije ko amateka ya Jenoside yerekana ko ahantu yagiye iba, Umuryango Mpuzamahaga wateshukaga ku nshingano zo kuyikumira bityo ko umutekano nyawo, ukwiye kuva mu Banyarwanda ubwabo.

Ati “Tutabaye maso, ibyo twagezeho bisabye ikiguzi cy’ubuzima bw’abana b’u Rwanda, twakongera tukabibura mu gihe gito. Niyo mpamvu ‘Ntibizongere kubaho - Never Again’ bidakwiye kuba imvugo gusa ahubwo dukwiye kubifata nk’ isezerano rihoraho, kuri twebwe ubwacu, abacu twabuze, abadukomokaho n’igihugu cyacu muri rusange.”

Yasabye urubyiruko kwiyemeza no kwemera inshingano zo gukomeza gukunda, kubaka no kwimana u Rwanda.

Perezida w’Umuryango IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yerekanye ko mu myaka 30 wabashije gukora ubuvugizi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imbere imibereho yabo, kwibuka no gusigasira amateka yayo no gushakira ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze bakabihanirwa.

Yagaragaje ko kuri ubu hakiri imbogamizi zikenewe guhuza imbaraga zirimo guhangana n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu Karere n’abagize uruhare muri Jenoside bakidegembya.