Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko imvugo z'urwango ndetse n'iz'ubushotoranyi zikomeje kuranga abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari imwe mu mpamvu zituma ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kwirinda zagumyeho.
Ni nyuma y'uko ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo, Minisitiri w'ubutabera wa RDC,Constant Mutamba,atangaje amagambo y'ubushotoranyi anuzuye urwango Abayobozi b'iki gihugu banga u Rwanda n'abanyarwanda,ubwo yaganiraga n’imfungwa zo muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma umujyi uri hafi y’u Rwanda.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'icyumweru gishize,Mutamba yumvikanye aburira imfungwa zo muri iriya gereza ko abazakorana n’umukuru w’igihugu Perezida Kagame bazafatwa.
Hari n’aho yumvikanye kandi abaza imfungwa niba ziteguye kujya ku rugamba kubohoza ubutaka bwa RDC buri mu maboko y’umutwe wa M23,umutwe Leta ya Kinshasa ikunze kuvuga ko ufashwa n’u Rwanda.
Mutamba yagize ati: "Abantu mwese mumaze igihe mukoreshwa mu nyungu za Paul Kagame n’u Rwanda tuzabafata. Ntituzemera ko igihugu cyacu kiganzwa n’Abanyarwanda. Turumvikana? Mwese tuzabafatana na Paul Kagame".
Icyo gihe kandi,Mutamba yumvikanye avuga amagambo yuzuye ubwishongozi budafashe burimo no kwifuza ibyo azarinda apfa atagezeho by’uko uwuzafata Perezida Kagame yise "umunyabyaha ruharwa",ko azamugororera.
Ati: "Nazanwe i Goma no kumufata ndetse uzamumfatira nzamuha igihembo kizagenwa hagendewe ku mabwiriza yo kumuta muri yombi".
Ni amagambo yamaganwe na Guverinoma y’u Rwanda iyagaragaza nk’ubushotoranyi bukomeye.
Abinyujije mu butumwa yashyize kuri X, umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko nyuma y’amagambo ya Minisitiri Constant Mutamba u Rwanda rugifite inshingano zo guhangana n’imvugo z’urwango,ibyo bikagendana n'ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kandi zigomba kugumaho.
Ati: "Ubutabera bwa RDC burwaye bingana iki? Burarembye ku buryo Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda umunuko wo muri gereza ya Munzenze y’i Goma iri hafi cyane y’u Rwanda, ubwo yarimo asukagura mu giswahili imvugo z’urwango ndetse ashishikariza abagororwa guhiga, kwamagana ndetse no kwica "Banyarwanda" na Perezida w’u Rwanda nk’ingurane yo kugira ngo barekurwe".
"Ibi ni byo u Rwanda rugomba guhangana na byo umunsi ku wundi. Iyi ni yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zikiriho".

Si ubwa mbere RDC ishotoye u Rwanda kuko hari ibihe byinshi abategetsi b’i Kinshasa bagiye bavuga amagambo y’ubushotoranyi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi ariko u Rwanda rukabirenza ingohe rugakomeza kwikorera ibiruteza imbere ndetse no gusigasira umutekano warwo n’abarutuye.
Gusa nubwo bimeze gutyo,vuba aha U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Luanda muri Angola,byemeranyije ndetse bishyira umukono kuri gahunda igaragaza uko umutwe wa FDLR uzasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge ku mutekano warwo bitewe n’ibibazo biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni ntambwe yatewe nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi i Luanda muri Angola. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri Therese K. Wagner.
English
Kinyarwanda


