Igihe cyose RDC yumva ko ishobora gukemura ikibazo cya FDLR nta ruhare tubigizemo nta gisubizo kizaboneka-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame avuga ko Guverinoma ya Congo kuba yirengagiza gukorana n'u Rwanda mu gucyemura ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro iyihungabanyiriza umutekano harimo na FDLR,kuzabona igisubizo bizagorana ndetse ko u Rwanda rutazihangaira abaruhungabanyiriza umutekano.

Ibi ni bimwe mu byo umukuru w'igihugu yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023 mu kiganiro yagiranye n'umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Jeune Afrique, François Soudan cyabereye muri Village Urugwiro.

Ni ikiganiro kire kire cyagarutse ku bibazo by'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,kwirengagiza ukuri nyako bikorwa n'amahanga ndetse n'uburyo ibyo bibazo byacyemuka.

Perezida Kagame avuga ko kuba amahanga yirengagiza ukuri ku bibazo bya Congo ahubwo u Rwanda rukaba ruregwa ku bigiramo uruhare,ari iturufu ikoreshwa mu kwirengagiza ukuri nyako kuri ibyo bibazo ndetse nuko byacyemuka.Aha ashimangira ko u Rwanda rutazihanganira icyahungabanya umutekano warwo aho cyaturuka hose.

Ati"Ibirego by’uruhare rwanjye mu bibazo bya Congo, ntabwo bimpangayikisha. Si ubwa mbere nta n’ubwo ari ubwa nyuma. Icy’ingenzi ni ukumenya impamvu nabigiramo uruhare".

Akomeza agira ati"Niba mutibaza iki kibazo, muca ku ruhande ibintu by’ingenzi. Kandi igisubizo kiroroshye. impungenge ku mutekano wacu biturutse ku bikorwa by’umutwe ugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR, zo ubwazo zatugeza ku butaka bwa Congo, nta guca ku ruhande cyangwa se gusaba uburenganzira.Iyo utewe ntabwo utegereza amabwiriza y’uguteye cyangwa se y’umukingiye ikibaba ngo ubone kugira icyo ukora".

Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo cyo gucyemura Ikibazo by'imitwe yitwaje intwaro muri RDC,bwa mbere cyaganiriweho n'ibihugu bituranyi birimo n'u Rwanda biranozwa,ariko Kinshasa yahise ishyira ku ruhande u Rwanda ihitamo gukorana n'ibindi bihugu.

Umukuru w'igihugu avuga ko iyo mpamvu igaragaza ko RDC idacyeneye gucyemura ikibazo cyihariye cy'umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko akemeza ko RDC nidafatanya n'u Rwanda mu gucyemura ikibazo cy'uwo mutwe, nta gisubizo kizaboneka.

Ati"Kuba Kinshasa nyuma yaraje kudushyira ku ruhande bivuze ko Congo wenda nta cyifuzo ifite cyagwa ubushake bwo gukemura ikibazo cyihariye cya FDLR.Iyo myumvire yanagendeweho mu kwanga ko u Rwanda ruba mu mutwe w’Ingabo z’Akarere ziyobowe na Kenya. Igihe cyose Guverinoma ya Congo yumva ko ishobora gukemura ikibazo cya FDLR nta ruhare tubigizemo, nta gisubizo kizaboneka".

Perezida Kagame yagaragaje inzira nziza zatuma Ibibazo muri Congo birangira zirimo iy'uko Leta ya Kinshasa yahagarika kubiba imvugo z'urwango mu baturage bayo,kwirinda kubabuza gutura mu gihugu cyabo ndetse n'uko M23 yahagarika imirwano.

Ati"Ku ruhande rumwe, M23 igomba guhagarika imirwano. Ku rundi, kandi mu gihe kimwe, Guverinoma ya Congo igomba kwigana ubushishozi ibyo basaba, n’ibyo barwanira, ikabisubiza.Abayobozi ba Kinshasa bakwiriye guhagarika imvugo zibasira Abatutsi no gucunaguza abaturage babohereza mu Rwanda mu gihe bari iwabo muri Congo".

Akomeza agira ati"Hanyuma, aho kugira ngo umuryango mpuzamahanga ukomeze kwica amatwi wumva gusa ibivugwa n’uruhande rwa Congo, impande zirebwa zikwiriye kugira uruhare mu kwakira aba bantu. U Rwanda ntabwo ari ahantu hadatuwe ku buryo igihugu cy’igituranyi cyumva ko gishobora kuhohereza abantu kidashaka".