Green Party yibukije abarwanashyaka bayo ko umurwanashyaka mwiza ari uwiteje imbere

Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, (DGPR ) bahuriye hamwe bahugurwa ku buryo bakwiteza imbere kugirango babe intangarugero barushaho kumva neza demokarasi n'amajyambere.

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025 mu kagari ka Cyanya Umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ubwo Ishyaka DGPR-Green party ryakoranaga n'abanyamuryango baryo inama n'amahungurwa.

Muri iyi nama kandi Ishyaka DGPR - Green party ryakoze n'amatora y'abayobozi barihagararira mu rwego rw'Akarere ndetse n'Umurenge, kugira ngo bajye bafasha abandi barwanashyaka bo mu karere ka Rwamagana.

Bamwe mu barwanashyaka barimo abatowe bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mukwiteza imbere kugirango bagire demokarasi ariko badakenye.

TWAGIRIMANA Emanuel utuye mu mudugudu wa Kavura mu kagari ka Nyagasenyi umurenge wa Kigabiro yagize ati" Ubu mpuguwe ku bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi ku buryo bwo kwiteza imbere.Nk'ubu nshobora kugura imishwi icumi mu gihe cy'amezi atanu ikaba impaye amafaranga menshi nkarushaho kwiteza imbere."

Emeline utuye mu kagari ka Cyanya Umurenge wa Kigabiro yagize ati "Ndishimye kuko mbashije kumenya neza ko nshobora kwiteza imbere ntangiriye ku kintu gito,kandi mu gihe nangije ibidukikije nanjye bishobora kungiraho ingaruka kuko mu bidukikije harimo n'umuntu."

MANIRIHO Marc watorewe guhagararira Ishyaka DGPR - Green party mu karere ka Rwamagana,yavuze ko biteguye gukora cyane.

Yagize ati"Ntorewe guhagararira urubyiruko mu Ishyaka DGPR - Green party, nange ndumva niteguye gukora ibyo nsabwa na nakangurira abantu gukunda Ishyaka ryacu,tuniteza imbere ubwacu".

Dr FRANK Habineza umuyobozi w'Ishyaka DGPR - Green Party yavuze ko biteguye gukorana n'abarwanashyaka babo baherereye mu karere ka Rwamagana mu buryo ubwo aribwo bwose.

Yagize ati" Rwamagana ni kamwe mu turere twateye inkunga ngo biteze imbere kuko ubu bari korora ingurube, ndetse twanazisuye harimo izabyaye abana 10, Kandi twabahaye amahungurwa arebana no kwita ku ibidukikije nk'abagize Green Party." 

Yakomeje agira ati"Ubu hano Rwamagana nyuma ya Kigali,tugiye kuhafungura ibiro.Aha niho hazajya hatangirwa serivisi zose abarwanashyaka bacu bazajya bakenera .

Umuyobozi w'Ishyaka DGPR - Green party yasoje ashimira abarwanashyaka Kandi anabwira abatowe kwita ku nshingano batorewe kuko mu mahame yabo harimo kongera abarwanashyaka muri buri karere bagezemo.

Ishyaka DGPR - Green party ryatoye komite nshya igizwe n'abantu 12 muri buri rwego,haba muri komite rusange,mu bagore ndetse n'urubyiruko.Uwatorewe guhagararira komite y'Akarere ni Ndagijimana Benoit,urubyiruko MANIRIHO Marc naho Jeanne Mukandanga atorerwa guhagararira abagore muri iri shyaka.

Adam Tuyizere/Realrwanda.rw