Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko gusigasira umutekano bidasba ko buri gihe hakoreshwa imbunda,ahubwo ngo ushobora no gusigasirwa iyo habayeho icyizere n'imikoranire myiza hagati y'abawucunga ndetse n'abaturage bawucungirwa.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2025,ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Irondo ry’Umwuga mu murenge wa Byumba,umuhango ukaba warabereye ku kicaro cy'akarere ka Gicumbi.
Iri rondo ryitezweho kuzamura ireme ry’umutekano no kongera ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturageaho, abanyerondo basabwe gukorana kinyamwuga birinda gutakarizwa ikizere n'abaturage .

Ku ikubitiro abanyerondo 113 bahawe amahugurwa n’ibikoresho by’ibanze batangiye ibikorwa byabo,aho bazakorera mu tugari twa Gacurabwenge, Gisuna, Nyamabuye na Nyarutarama.
Umuyobozi wa karere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel yagaragaje ko iri rondo ry’umwuga rizaba igisubizo kirambye mu gukumira ibyaha no kurinda umutekano usesuye.
Yagize ati: “Iri rondo ni igikorwa gikomeye gishingiye ku bufatanye n’abaturage. Tugomba kurikomeza no kuriteza imbere kugira ngo ribere abaturage igisubizo, aho kuba ikibazo.”

Yanasabye abanyerondo kurangwa n’indangagaciro z’ingenzi zirimo gukunda umurimo, gukunda igihugu, kuba inyangamugayo no kwirinda gutakarizwa icyizere.
Ati: “Umutekano ntusigasirwa n’imbunda gusa,ahubwo usigasirwa n’icyizere n’imikoranire myiza hagati y’abawucunga n’abaturage bawugenerwa.Aba banyerondo bagomba kuba intangarugero.”
Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaje ko iyi gahunda bayitezeho umusaruro ufatika, cyane cyane mu gukemura ibibazo by’ubujura, urugomo n’indi mikorere mibi ijya igaragara mu midugudu.
Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko iyi gahunda izakomereza no mu yindi mirenge uko ubushobozi buzagenda buboneka, hagamijwe gushyiraho urwego rw’irondo rufite ireme kandi rukorera mu mucyo.


Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


