Umuhanda wubatswe ni umuhanda wawe -Minisitiri Habimana

Mu ruzindo rw’akazi Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Habimana Dominique yagiranye n'abaturage mu Ntara y'Iburasirazuba,by’Umwihariko mu Karere ka Ngoma,yabasabye kurushaho gusigasira ibikorwaremezo Leta ibagezaho kuko kubyangiriza kuba ari ukwihemukira.

Ibi Minisitiri yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’umunsi umwe  yagiriye mu Karere ka Ngoma,aho yasuye ibikorwa n’imishinga by’iterambere n’imibereho by’abaturage,by’umwihariko mu Mirenge  ya Kibungo,Karembo na Mugesera.

Ubwo yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Mugesera,  Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Habimana Dominique yongeye gusaba abaturage kugira uruhare rufatika mu gusigasira ibikorwaremezo Leta iba yabahaye.

Ati”Kugirango tuzane ibyo bikorwaremezo bibashe kubabere imbarutso nk’abaturage kugirango  namwe bibashe kubateza imbere.Icyo tubasaba rero ni uko ibyo bikorwaremezo biboneka biturutse kuri bwa bushobozi twakusabije nk’abaturage,nk’igihugu ko mubifata neza aribyo twita gusigasira ibyo tugenda tugeraho.Ni ukuvuga ngo umuhanda wubatswe ni umuhanda wawe, ni umuhanda w’abanyarwanda,ni umuhanda wacu.Ntabwo ukwiye kureberera icyo aricyo yose kiribuwangirize". 

Yakomeje agira ati"Niba ari inzira,umuyoboro w’amashanyarazi wubatswe ukabona wakugezeho,ya mashanyarazi yabone nk’ishoramari ryawe kuko ari ishoramari ry’igihugu nawe wagizemo uruhare.Urinde umuntu uwo ariwe wese wakangiriza umuriro w’amashanyarazi kuko aba agusubije inyuma.Inshingano dufite nk’abayobozi, nka Leta ni ugukoresha ubushobozi twabashije kubona nk’igihugu ngo tuzane ibyo bikorwaremezo namwe bikabaha inshingano nk’abaturage yo kurinda ibyo bikorwaremezo”.

Bimwe mu bikorwa Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yasuye muri uru ruzindiko yagiriye mu Ntara y'Iburasirazuba mu turere twa Ngoma na Kirehe harimo ibikorwa by’ubuhinzi,Imikorere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegerejwe abaturage ndetse aganira n’abayobozi bo mu nzego z'ibanze.