Mu muhango wo guherekeza no gushyingura abantu icyenda bahitanwe n'ibiza by'inkuba,umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa yavuze ko abitabye Imana batazibagirana kuko bakundaga umurimo dore ko ibiza by'inkuba byabahitanye bavuye mu mirimo itandukanye irimo ubuhinzi n'ubworozi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mutarama 2026,mu Murenge wa Sake mu karere ka Ngoma ku irimbi rusange rya Kiriko.Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo abayobozi,abaturage ndetse n'imiryango y'abitabye Imana.
Inkuru y'urupfu rw'aba bantu icyenda yamenyekanye ku Cyumweru nyuma y'uko imvura yaguye abari bageze ku Cyambu cya Mbuye mu kagari ka Kibimba umurenge wa Jarama,bahugamye ubwo inkuba ikubise yica icyenda muri 21 bari bugamye mu kazu k'imboni z'umutekano.
Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa yavuze ko abahitanwe n'ibiza by'inkuba bakundaga umurimo kuko bitabye Imana bavuye ku murimo,bityo ngo umuhate wabo wo guteza imbere igihugu n'imiryango yabo ntizibagirana.
Ati"Ni abantu bakundaga umurimo.Niba mwabyumvise neza,ibyago byabaye inkuba yabakubise mu masaha y'igicamunsi.Ubundi akenshi tuzi ko ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi abenshi babikora mu gitondo ariko mu masaha y'igicamunsi bakaba bagiye ariko bo bari bakiri mu mirima ari abasarura ubwatsi,ari abahinga,ari abasarura imyaka bari bakiri mu mirima muri ariya masaha kubera ko bashaka kwiyubakira igihugu,bashaka kwiteza imbere nk'imiryango,niho ibyago byabasanze".

Guverineri Rubingisa akomeza avuga ko ibiza nk'ibi byabaye bibabaje kuko abo byatwaye bari bafitiye igihugu akamaro n'imiryango yabo ariko ngo nubwo byabaye bigomba gusiga isomo rikomeye ku baturage ndetse n'inzego z'ibanze hakorwa ibishoboka kugira ngo ntibizasubire ukundi ngo byongere bitware ubuzima bw'abantu.
Ati"Aba tuzabibuka kenshi atari uko twagize ibyago ariko no kuvuga ngo uzi ko yaguye ku murimo! Yarimo yiteza imbere ,ateza imbere urugo rwe.
Ibindi ni ukugira ngo twibukiranye ko iyo ibi byago bitubayeho,bigira n'isomo bidusigira.Ese aho twibuka ko mu gihe cy'imvura Koko inkuba ishobora gukubita? ese twibuka ko dukangurirwa kutagenda tuvugira kuri Telefone mu mvura,ntitwugame munsi y'ibiti hose imvura ikunda kuhagera?.Inzego nazo zigakurikirana ko ahantu hahurira abantu benshi hagombye kuba hari n'imirindankuba,ariko ibyo ndabizeza ko tuzakomeza gufatanya n'inzego zibishinzwe yaba ari mu iteganyagihe,kugira ngo tuburirwe.Yaba n'inzego z'ibanze mu gukurikirana ko mubishyira mu bikorwa nk'abaturage banumvira".
Mu gushyingura abantu icyenda bahitanwe n'ibiza by'inkuba yabakubise bugamye ku cyambu cya Mbuye mu kagari ka Kibimba mu murenge wa Jarama, imiryango ya banyakwigendera yafashijwe mu bikorwa byose byo kubashyingura.
Amafoto yose y'umuhango





































English
Kinyarwanda


