Mu rwego rwo gukomeza kwitegura amarushanwa ikipe ya BMTC Nasho irimo ndetse n'amarushanwa ikipe ya Ngoma VC,aya makipe yombi yipimye hagati yayo,birangira iya Ngoma itsinze BMTC Nasho amaseti atatu kuri imwe.
Ni Umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025 kuri stade ya Ngoma.Ikipe y'ingabo z'u Rwanda ya BMTC Nasho yakinnye uyu mukino wa gishuti n'ikipe ya Ngoma Volleyball Club mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ahuza ingabo z'u Rwanda RDF.Ni mu gihe ikipe ya Ngoma Volleyball Club yawukinnye yitegura amarushanwa ya nyuma ya 1/4 y'umurenge Kagame Cup mu bagabo n'abagore ku rwego rw'igihugu.














English
Kinyarwanda


