Ikipe ya Young Africans SC (Yanga) yo mu gihugu cya Tanzania yemeje ku mugaragaro ko izitabira umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports, tariki ya 15 Kamena 2025 ku munsi w'igikundiro uzwi nka Rayon Day.
Itangazo ryatanzwe n’iyi kipe ikomeye mu gihugu cya Tanzania, rivuga ko Yanga itazaboneka ku mukino w’ikirarane wa shampiyona ya Tanzania (Mainland Premier League) wagombaga kuyihuza na Simba SC, wari uteganyijwe kuba ku itariki ya 8 Werurwe 2025, ariko ukaza gusubikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Tanzania (TFF) hamwe n’ubuyobozi bwa shampiyona (TPLB).
N'ubwo hari ibihuha byakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Yanga yaba yarahinduye icyemezo kandi ishobora kwemera gukina uyu mukino i Zanzibar, umwe mu bayobozi bakuru ba Yanga nk'uko tubikesha TheCitizen,yahakanye ibi bivugwa, ashimangira ko imyiteguro yo kujya i Kigali igeze kure.
Yagize ati: “Turashaka kubwira abafana bacu ukuri – ntabwo twigeze duhindura umwanzuro wacu. Ubuyobozi bufite inkunga yuzuye y’abanyamuryango n’abafana, bwemeje kutazitabira umukino na Simba tariki ya 15 Kamena.”
Yakomeje agira ati: “Nta nama nshya twongeye gukora kuri iyi ngingo. Ikiganiro cya nyuma cyabereye kuri sitade ya Benjamin Mkapa ubwo twahuraga na Minisitiri w’Imikino. Nta cyahindutse kuva icyo gihe.”
Yanga yatangaje ko izakina gusa imikino ibiri isigaye ya shampiyona izayihuza na Tanzania Prisons na Dodoma Jiji FC, ikaba yarahakanye ku mugaragaro kuzitabira umukino wa derby uhuza Simba na Yanga, n'ubwo hari igitutu kinini cy'abafana no mu itangazamakuru.
N'ubwo umukino wa Simba na Yanga ukomeje guteza impagarara muri Tanzania, Yanga yahisemo gushyira imbaraga zose ku rugendo rwayo rwerekeza i Kigali.
Uwo muyobozi yagize iti: “Uyu ni umunsi ukomeye kuri Rayon Sports no ku mupira w’u Rwanda muri rusange. Nk’ikipe ikomeye mu karere, twishimiye kuzaba turi kumwe na bo muri iki gikorwa cy’amateka.”
Imyiteguro yo kujya i Kigali irakomeje, kandi Yanga izajyana ikipe ikomeye. Biteganyijwe ko uyu mukino uzitabirwa cyane n’abafana b’i Kigali bifuza kwakira ikipe imwe mu zikomeye mu karere.
English
Kinyarwanda


