Abayobozi b'amasibo agize umudugudu wa Gakoma ari nawo mudugudu utagira icyaha bahawe indangamanota hagendewe kuko bakurikiranye mu kwesa imihigo igiye itandukanye haba kuri mituweri, mu gutanga serivisi zinogeye abaturage ndetse n' ibindi.
Byabaye tariki 15 Nyakanga 2025 mu mudugudu wa Gakoma Akagari ka Rwisirabo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, ubwo hari habaye inteko y'umudugudu wa Gakoma maze hahabwa indangamanota abayobozi b'amasibo agize umudugudu wa Gakoma uko ari icyenda,batandatu muri bo bakaba ari abagore.

Bamwe mu bayobozi bahawe indangamanota bavuga ko bishima iyo bakoze ibyiza bagashimirwa kuko bibatera imbaraga zo gukora cyane.
UWAMAHORO Jovanisi umuyobozi w'isibo yitwa impamyabigwi wabaye uwa mbere mu masibo yose yavuze ko anezerewe cyane .
Yagize ati "Kuba isibo yanjye yabaye mbere n'amanota 98% biranshimishije cyane, si uko nandi masibo adakora.Nabo barakora cyane, umudugudu wacu witwa umudugudu utarangwamo icyaha natwe abayobozi b'amasibo bidutera imbaraga zo gukora cyane.Ikindi no kuba duhembwe nabyo bidutera imbaraga, nubwo tuyoboye amasibo ariko twigiriye inama yo gushyiraho abandi bayobozi bayobora ingo eshanu, ubu buringo eshanu zifite umuyobozi wazo".

KAYITESI Norah wabonye amanota 95% isibo ye yitwa Ubutwari yabaye iya kane mu masibo icyenda nawe yavuze ko yishimiye ishimwe yahawe.
Yagize ati"Twe ibanga ntarindi ni ugukorera hamwe kandi tugafatanya bituma tugera ku byo twiyemeje.Ubu umudugudu wacu wose nta kabiri nimwe ibamo ntitwabyemera kuko tuzi neza ko ishobora kuba intandaro yo kuzana icyaha'
MUTESI Hope umunyamabanga nshingwabikorwa w' Umurenge wa Karangazi yavuze ko impamvu batanga indangamanota ari ukugira ngo buri muyobozi abone umusaruro uhwanye nibyo yakoze.
Yagize ati" uyu murenge wa Karangazi impamvu duha indangamanota abayobozi b'utugari, imidugudu ndetse n'amasibo ni ukugira ngo n'abayobozi nabo ubwabo babashe kwishima no kwinenga,kuko no mu ishuri murabizi ko iyo umuntu agutsinze uyu munsi uba wumva ubutaha atakongera kugutsinda no mu midugudu n'amasibo rero ni uko biba bimeze."
MATSIKO Gonzague umuyobozi w'akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yavuze ko bifuza ko imidugudu yose yo mu karere yaba nka Gakoma.
Yagize ati"Umudugudu wa Gakoma ni umudugudu ufite umwihariko ugeranyije nindi midugudu myinshi yo mu gihugu, kuko si awa mbere muri Rwisirabo gusa yewe sino mu murenge wa Karangazi gusa, ahubwo ni mu gihugu cyose, urumva rero ko ari umudugudu wo kwigirwaho muri byinshi".
Yakomeje agira ati"Tugize amahirwe aboyobozi bindi midugudu n'amasibo bakaba nk'abagakoma byadufasha, twe icyo twababwira ni uka buri muyobozi wese akwiye kwibuka,akazirikana ndetse akanubaha inshingano yahawe nk'umuyobozi, ibyo bizatuma dukora ibyo dushinzwe Kandi umuturage ahore ku isonga nk'uko leta y' u Rwanda ibishaka."
Umudugudu wa Gakoma utarangwamo icyaha ubarizwa mu Kagari ka Rwisirabo umurenge wa Karangazi,ugize n'amasibo icyenda (9),atandatu (6) muri yo akaba ayobowe n'abagore.





Tuyizere Adam/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


