Ngoma:Menya ahantu h'ingenzi nyaburanga hazagufasha kuryoherwa n'umwaka wa 2024

Imyaka uko igenda ishira Indi igataha,u Rwanda rugenda rutera imbere muri byose cyane cyane mu bucyerarugendo ku buryo ahantu wari usanzwe uzi mu myaka yashize,iyo uhageze utahaheruka usanga harahindutse ku buryo butangaje.

Reka twigarukire mu karere ka Ngoma by'umwihariko.Nk'akarere gafite ibiyaga bitari bicye kandi utatinya kuvuga ko bifite izina rikomeye mu Rwanda,byagorana kuvuga ko uko wari ubizi mu myaka yatambutse magingo aya bikiri uko wari ubizi,oya impinduka zirigaragaza.

Kugeza ubu rero ku nkengero z'ibyo biyaga hari imishinga minini y'ubucyerarugendo irimo kuhubakwa kugira ngo bibyazwe umusaruro no mu bijyanye n'ubucyerarugendo.

Si aho gusa,kuko imijyi y'aka karere nayo irimo gutera imbere hubakwa ibikorwa remezo biyirimbisha dore ko hari kubakwa umuhanda ukomeye Ngoma-Bugesera-Nyanza ya Butare, umuhanda uzanyuramo imodoka nyinshi nini zikuye ibicuruzwa mu mahanga ya kure zibijyana mu yandi mahanga.Si ibyo gusa kandi,uzifashishwa n'abazaba bagiye ku kibuga cy'indege cya Bugesera kigiye kuzura mu karere ka Bugesera.

Ubwo byumvikane neza ko abo bantu bazakoresha uwo muhanda bazakenera aho bazacumbika ndetse n'aho baruhukira ari nayo mpamvu ku biyaga bya Mugesera na Sake bikikije uwo muhanda,harimo kubakwa amahoteri azifashishwa n'abo bantu.

Ibi ni bimwe mu bikorwa remezo birimo kubakwa mu karere ka Ngoma birimo guhindura isura yako uko bucyeye n'uko bwije.

Imihanda irimo kubakwa irangajwe imbere n'umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ya Butare 

Isoko rya Gafunzo mu murenge wa Sake 

Amahoteri n'ahantu nyaburanga hazagufasha kuryoherwa na 2024

1.Hotel Mountail Ledge izaba ifite inyenyeri 5 irimo kubakwa ku kiyaga cya Mugesera mu murenge wa Zaza (amafoto)

2.Ku kiyaga cya Sake mu murenge wa Rukumberi naho hari kubakwa hotel ariko imwe mu mirimo yo kubaka yararangiye (amafoto)

Ibyo bikorwa birimo kubakwa biri guhindura isura y'akarere ka Ngoma,bije bikurikiye Stade ya Ngoma yakuye abantu mu bwigunge kuko yakira imikino itandukanye, hotel ya East Gate yubatse mu mujyi rwagati wa Kibungo ndetse na Gale y'ikitegererezo yubatse hafi ya sitade.

Kuri ubu mu mujyi wa Kibungo nta muntu ugitinya gutemberamo mu masaha y'umugoroba bitewe n'imihanda itamirije amatara.