Abanyeshuri biga mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro biga mu mashuri ya Don Bosco ari mu Rwanda, bavuga ko basobanukiwe n’ ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko no ku ishuri aho biga buzuzanya na bagenzi babo.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 17 Gicurasi 2025 mu Karere ka Kicukiro ku Ishuri rya Don Bosco TVET Gatenga mu bukangurambaga bari guhabwa mu kwimakaza ihame ry’uburunganire n’ubwuzuzanye mu bigo byose biri mu Rwanda bya Don Bosco TVE.
Bamwe mu banyeshuri bahuguriwe ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bavuga ko bafashe ingamba zo gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe ndetse bakaba bavuga ko biteguye no kuzigeza mu miryango yabo.
Mutimucyeye Benitha wiga Don Bosco Gatenga ati’’Dushima ko nk’abakobwa ubu dusigaye twigana n’abahungu ni bagenzi bacu kandi dukwiye gufashanya muri byose. Nk’ubu nka twe turiga turi abakobwa birashoboka rero ko twarangiza kwiga tukaba twaha abahungu akazi, ibi byose bigaragaraza ko uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho kandi rwose umugore muri iki gihe ntaho agihezwa.’’
Undi witwa GANZA Karinijabo Constantin yunzemo ati:’’Nyuma yo guhabwa inyigisho n’aba bashinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye, mpakuye ubumenyi burimo kudatsikamira ab’igitsina gore, ubu menye ko imirimo mushiki wanjye yakora nanjye namufasha tukuzuzanya ntamuvunishije. Turashima ko bakomeje kugenda batwigisha kandi bizadufasha n’aha twiga.’’

Uzamureba Clementine umukozi ushinzwe Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye muri Don Bosco TVET School avuga ko kwigisha no guhugura abanyeshuri ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bitanga umusaruro urimo kuba abakiri bato nabo bashobora gukurana uwo muco wo gufashanya binyuze mu guhuriza hamwe.
Ati ’’Izi nyigisho tuba dutanga ku banyeshuri turera ni ukugirango bazikurane kandi bakure bafite umuco wo kumva ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ngombwa kuko usanga hari ubwo bamwe baba batazi ko bashobora gufashanya hagati yabo. Abakobwa n’abahungu barafashanya kandi bigatanga umusaruro kuburyo iyo babikuranye bituma nabandi babafatiraho urugero.’’

Umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Karere ka Rwamagana Ingabire Francoise avuga ko kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakabyigisha abanyeshuri baba biteze impinduka zigaragara no mu miryango yabo.
Ati’’Tuba twiteze ubumenyi kuri aba bana babahungu n’abakobwa, ko bumva bakanasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye icyo ari cyo ariko bakanazanamo impinduka. Nko kubana b’abakobwa biga muri aya mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro tuba twumva bakwiye kumenya ko bagomba gufatwa nkabagenzi babo babahungu bigana kandi amasomo biga bose bakayibonamo kimwe.’’

Kuri iri shuri rya Don Bosco Gatenga TVET School bafite umwihariko wo kuba abahiga ntawuhohoterwa kuko bakurikiranwa ugize ikibazo wese akaba afite aho agisha inama ku ihohoterwa ryose yahura naryo, aho hari icyumba cyashyizweho kigamije kwakira ibibazo by’abanyeshuri ku ihohoterwa.



Inkuru ya: CYUZUZO Viviane
English
Kinyarwanda


