U Rwanda na Gabon bagiranye ibiganiro bigamije gushyiraho amasezerano yo guhashya ruswa

U Rwanda na Gabon byafatanyirije hamwe mugushyiraho ingamba zo kureba uko ibihugu byombi byakorana mu gukumira ndetse no kurwanya ruswa mu bihugu byombi.

Ibi byakozwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Ugushyingo 2024 ,mu biganiro byahuje Umuvunyi Mukuru,Nirere Madeleine n’Intumwa za Komisiyo ishinzwe kurwanya Ruswa n’Iyezandonke muri Gabon ziri mu ruzinduko mu Rwanda.Ni ibiri mu  bufatanye bwo kurwanya ibyaha bya Rusawa,Iyezandonke  n'ibindi byaha bimunga ubukungu.

Perezida w’iyi Komisiyo, Nestor Mbou n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine bahurije ku kuba ruswa n’iyezandonke ari ibyaha bigomba gukumirwa no kurwanywa n’ibihugu byose, bityo ko ubufatanye ari ngombwa.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ibi biganiro bizabafasha kugira imikoranire n'ubufatanye biganisha ku masezerano kurwanya ruswa.

Ati"Ni ugukomeza ubufatanye  binyuze mu masezerano hagati y'urwego rw'umuvunyi rw'U Rwanda na komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa niyezandonke muri Gabon.Ayo masezerano  rero natuma turushaho kongera imikorere n'imikoranire binyuze mu gusangira ubunararibonye , muguhana amakuru cyane cyane mu ikurikiranwa ry'abantu bakekwaho ibyaha bya ruswa no kugaruza umutungo w'abantu baba bakurikiranweho ibyaha bagahungira hanze".

Perezida wa komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n'iyezandonke muri Gabon Nestor Mbou yavuze ko  amasezerano basinyanye n'u Rwanda azafasha ibihugu byombi guhangana na ruswa imunga iterambere.

Ati"Impamvu yatuzanye ni ukuganira ku  gusinyana amasezerano y'ubufatanye n'urwego rw'umuvunyi mu Rwanda kubera ko ari ingenzi ku nzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu byacu ziganira ku buryo bwiza ndetse n'ingamba zadufasha mu guhungana n'uyu mwanzi umunga iterambere ry'ibihugu byacu".

Intumwa zo muri Gabon zivuga ko mu byo zigiye ku Rwanda harimo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zo gutanga akazi, gushaka ibyangombwa byifashishwa mu butabera no kumenyekanisha umutungo.

U Rwanda narwo hari ibyo rwigiye kuri Gabon, birimo kurinda umwirondoro w’abatangabuhamya n’uburyo amakuru kuri ruswa no ku byaha bimunga ubukungu atangwamo, abayatanze bakazahembwa nyuma yo gusuzuma neza ko ari yo koko.

Izi ntumwa zo muri Komisiyo yo gukumira ruswa n’iyezandonke muri Gabon, zageze mu Rwanda ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 aho zanahise zisura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka yayiranze n'urugendo rwo kwiyubaka igihugu cyanyuzemo.

Inkuru ya Uwayezu Alodie 