Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko ubumenyi ingabo z'u Rwanda zikura mu mashuri ya gisirikare ari ubumenyi buhanitse bwifashishwa ahantu hatandukanye,haba hanze y'umwuga w'igisurikare ndetse no mu guharanira ko amahoro yabuze aboneka.
Umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022,ubwo yasozaga amasomo n’imyitozo by'Abofisiye 568 bamaze guhabwa ipeti rya Second Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda, ni amasomo bahabwaga mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera mu ntara y'iburasirazuba.
Perezida Kagame yavuze ko abarangije mu mashuri ya gisirikare mu Rwanda baba bafite ubumenyi bashobora no gukoresha mu bundi buzima kandi nabyo bifitiye akamaro mwene muntu.
Ati “Abajya mu mwuga w’igisirikare cy’u Rwanda, bashobora kugira n’akamaro mu bundi buzima busanzwe haba mu Rwanda no hanze. Ubuzima bujyanye n’ibyo bize, na bwa bumenyi baha ingabo zacu muri aya mashuri barangije.Hanze y'igisirikare cyangwa hanze y'igihugu,icyo gihe ubwo buzima baba barabonye ibyangombwa byose bibafasha kububamo neza".
Umukuru w'igihugu yakomeje avuze ko ubwo bumenyi ingabo z'u Rwanda zihabwa, ari ubumenyi buhanitse bunifashishwa no mu gushaka amahoro kandi ko iyo atabonetse hakorwa ibishoboka byose kugira ngo aboneke birimo no kurwana intambara.
Ati"Uko bakwiriye kumva,igisirikare cyacu kiriga, kirahugurwa,kigira ubumenyi,ubumenyi ndetse buhanitse ku buryo niyo byabaye ngombwa[...]ubwo bumenyi bw'ikoranabuhanga cyangwa buhanitse bukoreshwa no mu gihe y'amahoro atabonetse tuyaharanira ngo agaruke,aribyo ndetse rimwe na rimwe aribyo bivamo noneho no kurwana ya ntambara.Intambara nayo kuyirwana bishaka ubumenyi,ugomba kumenya.Uhera ku mutima wo gushaka gutsindira ibyawe,kurwanira igihugu cyawe, kurwanira uburenganzira bwawe,hanyuma ibindi bigakurikira".
Perezida Kagame yasezeranyije abasirikare basoje amasomo ko igihugu kiteguye kungukira ku bumenyi bahawe.
Ati"Nagiraga ngo mbasezeranye ko igihugu kiteguye kubakira Ndetse no kugira ngo kivane inyungu muri bwa bumenyi,muri bwa bushobozi mwavanye mu nyigisho no mu mahugurwa".
Abarangije amasomo kuri iki cyiciro cya Second Lieutenant,bose hamwe ni 568.Aha hakaba harimo abasore 515 barimo n'umuhungu wa Perezida Kagame Ian Kagame ndetse n'abakobwa bagera kuri 53.Muri abo 568,abagera kuri 475 basoje amasomo y’umwaka umwe,mu gihe 93 basoje amasomo y’imyaka ine.
Abo 568,bariyongeraho abandi basore n’inkumi 24 bagomba kwinjizwa mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu bya gisirikare.Ni bihugu birindwi birimo u Bwongereza,u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika,u Butaliyani,Qatar, Sri Lanka na Kenya.
English
Kinyarwanda


