Ngoma: Ibyaranze inama y'uburezi yaguye( Amafoto)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba  Dr.NYIRAHABIMANA Jeanne yasabye abarimu gukomeza guharanira kuza ku ruhembe rw'iterambere ry'igihugu binyuze mu bumenyi n'uburere baha abana bigisha ku buryo bizabagirira akamaro n'igihugu muri rusange.

Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri taliki 13 Nzeri 2022,aho yitabiriye inama y'uburezi yaguye mu karere ka Ngoma.Ni inama yitabiriwe Kandi n'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma NIYONAGIRA Nathalie,abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abahagarariye amadini n'amatorero, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge,abarimu ndetse n'abafatanyabikorwa mu burezi . 

Iyi nama yabanjirijwe n'urugendo rwakozwe n'abayobozi hamwe n'abarimu bishimira ibimaze kugerwaho mu burezi ndetse n'izamurwa ry'imibereho myiza ya mwarimu.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yavuze ko Uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry'igihugu akaba arinayo mpamvu Leta ihora ikora ibishoboka byose kugirango umwana ahabwe uburezi bufite ireme akomeza ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gutekereza ku iterambere ry’umuturage by’umwihariko iterambere rya mwarimu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr.NYIRAHABIMANA Jeanne yavuze ko uruhare rwa mwarimu mu iterambere ry'igihugu ari ntagereranwa asaba abarezi gukoresha ibihari ndetse bagakomeza no guhanga udushya mu burezi hagamijwe gutanga umusaruro.

Yanibukije kandi abarimu ko umusaruro wabo ari imitsindishirize y'abana baba bagezeho, avuga ko Leta izakomeza gutekereza icyateza imbere umwarimu.

Ati"Iyi nama irudufasha kujya inama ,mwabyumvise mu ishusho batanze  hari ibintu dukwiye kuvurura (abwira abarimu). Mu bikwiye kuvugururwa rero hari imyigishirize. mwabyumvise ku mitsindire y'abana,aho twumvise aho kimwe cya kabiri cy'abana batsindwa. Barimu rero mwavuga ibibabo byinshi ariko mugomba gushaka uburyo mwakoresha ibyo mufite kandi mugatanga umusaruro". 

Muri iyi nama,Abafatanyabikorwa mu burezi mu karere ka Ngoma,bamuritse bimwe mu bikorwa bakora bifasha abarezi n'abanyeshuri mu myigire n'imyigishirize mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi ndetse na serivisi zijyanye n'uburezi zitangirwa mu karere ka Ngoma.