Indege y'igisirikare cya DRC yigabije ikirere cy'u Rwanda igwa ku kibuga nta nteguza

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko indege y’intambara y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yavogeraga ikirere cy’u Rwanda kuri uyu wa Mbere Taliki 07, Ugushyingo, 2022 satanu n’iminota 20 z’amanywa.

Mu itangazo ry’Ibiro ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda,rivuga ko ari indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yamanutse gato yegera  ku kibuga cy’indege kiri mu karere ka Rubavu ntara y’Iburengerazuba.

Muri iryo tangazo,Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iriya ndege y’igisirikare cya DRC yaguye kuri icyo kibuga ariko ntacyo ingabo z’u Rwanda zayitwaye ndetse yaje kongera iraguruka isubira aho yaturutse muri DRC.

U Rwanda rurasaba Repubulika ya Demukarasi ya Congo guhagarika ibyo kuvogera ikirere cyarwo.Ibi kandi Leta ya DRC ngo yemera ko byabaye.

Ibi bibaye nyuma gato y'uko mu mpera z'icyumweru dusoje minisitiri w’ububanyi n’amahanga w'u Rwanda n'uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye muri Angola mu rugendo rwo guhosha amakimbirane ari hagati y'ibihugu byombi.