Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,yagaragaje ukubura ubumuntu gukabije kwaranze abicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho batatewe impuwe n'ibibondo bakamena amaraso yabyo badasize n'ababyeyi babyo b'abagore maze bakabashinyagurira biteye agahinda.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma aho hibukwaga abagore n'abana bishwe muri Jenoside.

Biseruka Omar Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngoma,yagaragaje uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi,impuhwe z'abagore zatumye bitangira abana babo bakanga guhunga kandi bari babishoboye, uhubwo bakagumana n'abana ubwo abicanyi babageraho bikabicana nabo.
Ati"Ababyeyi bacu, ab'igitsinagore n'abana bahuye n'ibibazo bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho muri kamere y'ababyeyi b'abagore,ari abanyempuhwe kuko iyo byakomeraga,abafite imbaraga (abagabo abasore) barirukaga ariko abagore kwiruka bitavuze ko batari babishoboye, ahubwo kubura uko basiga abana na za mpuhwe zabo baremanwe, bakananirwa guhunga kubera ko babonaga ntaho bari busige abana kugeza ubwo bapfanye nabo.

Akomeza agira ati "Mu gihe nk'iki rero turabazirikana kandi tukabaha agaciro ndetse tugakomeza kubasabira kuri nyagasani kugira ngo aho bari nyagasani abiyereke iteka bakomeze baruhukire mu mahoro".
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yavuze ko u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ibikorwa by'ubugome bya Leta mbi yakoze Jenoside ku baturage yari ishinzwe kurinda by'umwihariko abagore n'abana,yihanganisha abagore n'abari abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abereka ko ibyabaye bitazongeta kubaho ukundi.
Ati"Abana ubundi tumenyereye nk'abaterambabazi ntibagiriwe impuhwe n'abicanyi.Abagore bagashinyagurirwa Kandi umugore atanga ubuzima ariko muri Jenoside yambuwe ubuzima.Amateka yacu arasharira kuko abantu biyambuye ubunyamuntu,aho Umugabo yicaga uwo bashakanye babyaranye abandi bakica abana bibyariye kuko badahuje ubwoko.Ariko nanone ayo mateka yacu asharira niyo atwigisha abakuru n'abasaza,akaba n'intwaro yo kurinda no kurwanya icyo aricyo cyose cyakongera gucamo ibice abanyarwanda.
Mboneraho kongera kubwira abagore n'abana barokotse Jenoside,ubu abari abana barakuze,mbabwira nti 'Jenoside ntizongera ukundi abanyarwanda twahisemo kubana neza ndetse no Kuba umwe".

Meya Niyonagira yavuze ko mu gihe hagenda hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ikaba igaragara mu rubyiruko Kandi rwavutse nyuma ya Jenoside,asaba ababyeyi b'abagore guha abana babo uburere bwiza bababwira amateka atagoretse y'ibyabaye mu Rwanda,kugira ngo basobanukirwe birende ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yakomeje agira ati"Aha rero iyo tubonye umwana cyangwa urubyiruko rugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside,dukunze kwibaza ko yayikuye hehe mu muryango kandi uruhare runini rufitwe n'umubyeyi w'umugore kuko ariwe ubana n'umwana igihe kinini.Niyo mpamvu rero tubasaba dukomeje Kandi dufatanyije kugira ngo dukomeze guha abana bacu uburere bwiza,tubasobanurire amateka ayo tuzi natwe Kandi atagoretse".
Igikorwa cyo kwibuka abana n'abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma,cyabanjirijwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'urwibutso ku rwibutso rwa Jenoside rwa Remera.Muri iki gikorwa Kandi ,ba mutima w'urugo baremeye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha ibiryamirwa,ibikoresho by'isuku ndetse n'ibindi bitandukanye mu rwego rwo kubafata mu mugongo.










































English
Kinyarwanda


