Ibiganiro by’amahoro hagati ya DRC na AFC/M23 bishobora kwimurirwa mu Busuwisi

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23, byaberaga i Doha muri Qatar, bishobora kwimurirwa mu gihugu cy’u Busuwisi.

Ibi biganiro byatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize, aho Qatar yari umuhuza igamije gufasha impande zombi kugera ku guhagarika imirwano no gukemura imvano y’amakimbirane yabo.

Ariko imirwano yongeye kubura mu ntangiriro za Ukuboza 2025 mu kibaya cya Rusizi, cyane cyane mu gace ka Uvira, ihagarika ibi biganiro. Guverinoma ya Congo yahise yivana mu biganiro nyuma yo gutsindwa n’ingabo za AFC/M23 ku rugamba.

Hari ikizere ko ibiganiro byari kongera gutangira nyuma y’uko AFC/M23 yemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuva mu mujyi wa Uvira. Gusa ibi ntibyabaye, cyane cyane nyuma y’uko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati itangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, igahindura byinshi mu mikoranire y’ibihugu byo mu karere.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo Center on International Cooperation (CIC) cya Kaminuza ya New York, ikibazo kiri mu Burasirazuba bwo Hagati cyagize ingaruka ku bihugu birimo Qatar, bituma bigorana gukomeza kwakira ibi biganiro. Ibi byatumye u Busuwisi butekerezwaho nk’ahandi hashobora kubera ibiganiro.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze itariki ya 14 Mata 2026 nk’ishobora kongera gutangiriraho ibiganiro mu Busuwisi, nubwo bitaramenyekana niba Guverinoma ya Congo na AFC/M23 babyemeye.

Nubwo abahuza bakomeje kugerageza gusubukura ibiganiro by’amahoro, AFC/M23 ishinja Guverinoma ya Congo kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano yari yaragiranye i Doha. Uyu mutwe uvuga ko ibi bigaragaza ko Kinshasa idafite ubushake bwo kurangiza iyi ntambara.

Mu byo bashinja harimo gukomeza ibitero bya gisirikare mu duce dutuwe n’abasivili, cyane cyane i Minembwe ihuza uturere twa Uvira, Fizi na Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’ibitero ku birindiro bya AFC/M23.

Kwimura ibi biganiro bishobora gufatwa nk’intambwe yo kongera kubyutsa ibiganiro byari byarahagaze, no kongera icyizere cyo kugera ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC.

Jean Melane NDEKEZI /Realrwanda.rw