RSSB yasobanuye impamvu z’ubwiyongere ku musanzu w'ubwizigamire bw'izabukuru

Mu minsi ishize Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB giherutse gutangaza ko guhera Umwaka utaha wa 2025 igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize kizazamuka kiva kuri 6% kikuba kabiri.

Ni icyemezo kitavuzweho rumwe n’abaturage b’ingeri zitanduaknye ndetse no mu itangazamuru no ku mbuga Nkoranyamabaga zitanduaknye.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye Ku cyicaro cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, cyagarutse ku misanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru izwi nka pansiyo. Ni ikiganiro kiyobowe n’abarimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf n'Umuyobozi w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro.  

Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko impinduka zakozwe zijyanye n’aho imibereho y’Abanyarwanda igeze no kugira ngo barusheho kubaho neza.

 Ati “Ikigamijwe ni ukongera umushahara abajya muri pansiyo babona. Aho hateganyijwe 20% y’ayagendaga muri pansiyo yose azasaranganywa abajya muri pansiyo noneho duhereye ku babona make. Bizatuma abajya muri pansiyo bajyayo batekanye kandi babeho ubuzima bujyanye n’uko imibereho imeze".

Ubundi umusanzu w’ubwizigamire bw’izabukuru wari 6%, aho umukozi yishyuraga 3% by’umushahara we mu gihe umukoresha we akamwishyurira 3%. Guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’umusanzu kizongerwa kivuye kuri 6% kigere kuri 12%. Umukozi azajya yishyura 6% n’umukoresha amwishyurire 6%. Rugemanshuro yavuze ko imisanzu itangwa imaze imyaka 60 ishyizweho, bityo igihe cyari kigeze ko ivugururwa.