Capt Ibrahim Traoré, wafashe ubutegetsi kuri 'coup d'etat' mu myaka itatu ishize, yavuze ko abanyafurika benshi badakeneye imitegekere ishingiye kuri demokarasi kandi ko Burkina Faso ifite uburyo bwayo bw'imitegekere, adatangaje ibirambuye kuri ubwo buryo.
Akigera ku butegetsi,Traoré yasezeranyije gusubizaho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi bitarenze Nyakanga 2024, ariko habura amezi abiri ngo icyo gihe kigere,ubutegetsi bwe bwa gisirikare bwiyongeje indi myaka itanu.
Muri Mutarama,ubutegetsi bwa Ouagadougou bwatangaje ko buciye amashyaka yose ya politike mu mugambi wo "kubaka igihugu bushya".
Mu kiganiro cyo ku wa gatanu nijoro, Traoré yagize ati:Abantu bagomba kwibagirwa ikintu cya demokarasi.Tuvugishije ukuri: demokarasi si iyacu.Demokarasi irica,”.
"Reba Libya, ni urugero rutwegereye", .
Libya yategetswe imyaka igera kuri 40 na Colonel Muammar Gaddafi wategekesheje igitugu ariko ubutegetsi bwe bugafasha abanya-Libya kubona inzu, kwiga no kuvurwa ku buntu.
Yishwe mu migumuko yafashijwe n'ibihugu by'iburengerazuba. Nyuma ye iki gihugu cyacitsemo ubutegetsi bubiri buhanganye n'imitwe myinshi yitwaje intwaro.
Traoré mu kiganiro cye yagize ati: "Aho bagerageje hose [ibihugu by'iburengerazuba] gushyira demokarasi ku isi, buri gihe bizana no kumena amaraso.
Traoré yavuze ko amashyaka ya politike babonaga ko acamo abantu ibice, ateye inkeke kandi ahabanye n'impinduramatwara ye.
Ati: "Ukuri ni uko, politike muri Afurika – cyangwa se nibura ibyo twe twanyuzemo muri Burkina – ni uko umunyapolitike nyawe ari ukwije ibibi byose; umubeshyi, indyadya, akarimi keza,"
Traoré ntiyasobanuye ubwo buryo bundi yasimbuje demokarasi, gusa yagize ati: "Dufite uburyo bwacu. Nta nubwo hari undi wese turimo kwigana.
"Turi hano ngo duhindure burundu uko ibintu bikorwa".
Yavuze ko barimo kubaka uburyo bushya bushingiye ku busugire bw'igihugu, gukunda igihugu, n'ubukangurambaga ku mpinduramatwara aho abategetsi gakondo n'ubutegetsi bw'ibanze bigira uruhare rw'ingenzi.
Muri iki kiganiro yavuze ku kamaro ko kuzamura ubukungu, kubaka igisirikare cyigenga, no gukora cyane.
Avuga ko gukora amasaha atandatu cyangwa umunani ku munsi bitageza Burkina Faso ku kuba igihugu gikize.
Traoré ashinjwa guhiga no kuburabuza abatavuga rumwe na we, itangazamakuru na sosiyete sivile.
Yashinjwe kandi guhanisha abamunenga kujya imbere ku rugamba aho ingabo zihanganye n'imitwe y'abahezanguni biyitirira idini ya Islam.
Nubwo ashinjwa ibyo, Traoré yagize gukundwa no kwamamara ku mugabane wa Afurika kubera ibitekerezo bishyira imbere Afurika kandi binenga ibihugu by'iburengerazuba.
Ubutegetsi bwe, kimwe n'ubw'abaturanyi Mali na Niger, bwatandukanye n'ubw'ibihugu by'iburengerazuba, cyane cyane Ubufaransa, bwahoze bukoroniza ibi bihugu, bwanafashaga mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Byose uko ari bitatu byahindukiriye Uburusiya ku bufasha bwa gisirikare, nubwo bigikomeje kugorwa n'iyo mitwe iteza umutekano mucye.
English
Kinyarwanda


