Ikitwa icyiciro cy'ubudehe kivuyeho ahubwo hagiyeho sisiteme imibereho-Minisitiri Mugenzi 

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dr Mugenzi Patrice yatangaje ko ibyiciro by'ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gutanga serivisi zirimo no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ibi minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yabigarutseho mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro,ku wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025 mu nteko y'abaturage yanabereyemo ubukangurambaga bwo gutangiza Umwaka wa mituweli 2025/2026 ndetse no gushishikariza abaturage kwishyura umusanzu wa Mituweli,hifashijwe sisiteme imibereho yasimbuye ibyiciro by'ubudehe byakoreshwaga mbere y'umwaka wa 2024.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yavuze ko ubusanzwe serivise zose zatangwaga hagendewe ku byiciro by'ubudehe,rimwe bikanateza ikibazo mu baturage ariko ngo ibyo byiciro ntibizongera kugenderwaho hatangwa serivise,harimo n'iya mituweli ahubwo hazajya hifashishwa uburyo bushya bwa sisiteme imibereho.

Yagize ati "Turifuza ko umunyarwanda yahabwa serivisi bijyanye n'imibereho ye,tudahereye kubyari bisanzwe bitaga icyiciro,guhera kuri SEDO kugeza kuri RSSB,uyu munsi ijambo icyiciro rivuyeho ,guhera uyu munsi nta muntu uzongera kubazwa ngo uri mu cyiciro cya kangahe?Ahubwo bakubaza ngo muri sisiteme imibereho uhagaze gute?ikitwa icyiciro kivuyeho ahubwo hagiyeho sisiteme imibereho."

Yakomeje agira ati"Iyi Sisitemu imibereho yatangijwe ku mugaragaro umwaka ushize,guhera muri Mutarama umwaka wa 2024,yagiyeho kubera ibibazo byaterwaga n'ibyiciro by'ubudehe ,aho wasangaga ,aho wasanga abantu bafite imibereho itandukanye barashoraga gushyirwa mu cyiciro kimwe cy'ubudehe , utekereze Aho umwarimu ,muganga n'umuhinzi barashyirwaga mu cyiciro kimwe cy'ubudehe ngo nuko ahiga are 1 cyangwa 2, ngo nuko Bose bagerwaho n'amafaranga,ibyo biveho ahubwo turebe imibereho ya buri wese muri sisiteme imibereho."

"Ni imwe muri gahunda zikomatanyije gukura abaturage bacu mu bukene ,mu buryo burambye ariyo Gira Wigire ,ni ingamba kuri buri muryango."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abaturage kwitabira kwishyurira ku gihe ubwisungane mu kwivuza bw'umwaka utaha wa 2025/2026 kandi anabasaba kuzabwishyura 100%.Ni mu gihe uyu mwaka wa 2024/2025,akarere ka Rwamagana kishyuye mituweli ku gipimo cya 89%.Intara y'iburasirazuba igeze kuri 90%  mu gutanga mituweli,akarere ka Kirehe kakaba ari ko kaza imbere muri iyi ntara kuko kageze ku gipimo cya 96%.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab 

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa

Umuyobozi mukuru wungirije w'urwego rw'igihugu rw'ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB,Louise Kayonga

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Dr Patrice Mugenzi

Turatsinze Hassan/Realrwanda.com 