Aho ziri tuzazifunga bajye basengera mu rugo rwose-Perezida Kagame avuga ku nsengero

Perezida wa Repulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko bibaye ko ari we ufata umwanzuro ku nsengero zitandukanye zafunzwe atakongera kuzifungura, ahubwo abantu bagashishikarizwa gukora kuko mu nsengero higanjemo ababandi.

Isesengura ryakozwe n’Urwego rw’u Rwanda rw’Imiyoborere, RGB, muri Nyakanga na Kanama 2024 ku nsengero zirenga 13.770 ziri mu bice bitandukanye by’igihugu, ryasize 9.171 muri zo zifunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

Hakurikiyeho amabwiriza imiryango ishingiye ku myemerere igomba kubahiriza arimo n’ibigomba kuba biri mu rusengero rwemerewe gukorerwamo kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abaturage bazigana.

Mu biganiro abanyamadini bagirana n’inzego za Leta kenshi bagaragaza ko hari ibyo basabwa bujuje, bityo ababishinzwe bakwiye kongera kujya gusuzuma bakabakomorera kongera gusenga.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025, yavuze ko atabona uruhare rw’insengero mu bijyanye n’imibereho y’igihugu.

Ati “Iyo biba jye nta nsengero nafungura. N’ibyo dukora tubikora kugira ngo abantu nyine… na ho insengero mu iterambere, muri ibi byose twavugaga by’intambara ziri ku Isi n’imibereho y’igihugu insengero zifitemo ruhare ki?”

Perezida Kagame yagaragaje ko ikigaragara cyane ari uko mu nsengero habamo ubujura n’ububandi kurusha ibindi.

Ati “Na zo ziratanga akazi se? Bariba, ariko muba hehe mwebwe? Jye ibyo mbona ko ari abantu buzuyemo ububandi gusa. Kurwana n’ababandi bari mu nsengero na byo nta mpuhwe mbifitiye na busa rwose. Ariko mwebwe abakoloni barabarindagije namwe murarindagira, ubu twirirwe tuganira ku bintu by’insengero, mujye guhinga mworore.”

Mu bihe bya Covid-19 insengero zarafunzwe abantu bose basengera mu ngo zabo, amadini akomeye yitabaza ibitangazamakuru birimo televiziyo na radiyo kugira ngo agere ku bayoboke bayo, ahita anafunguza MoMo Code kugira ngo abayoboke bayo bashobore gutura.

Perezida Kagame yavuze ko ibyerekeye gusenga abantu banabikorera kuri telefoni.

Ati “Gusenga nushaka usengere kuri telefoni, aho byaturutse ntuhazi? Insengero zose ahantu ziri, ahubwo ni uko dushaka gushyira ibintu mu kuri, ntabwo dushaka guhutaza abantu…na ho hafunzwe nke.”

Umunyamakuru yahise avuga ko hari uturere tumwe dufite insengero nyinshi zifunguye bigatuma hari abava aho batuye bakajyayo, ibintu bikurura umubyigano.

Perezida Kagame ati “N’aho tuzazifunge ahubwo. Aho ziri tuzazifunga bajye basengera mu rugo rwose.”

RGB iherutse kubwira Abadepite ko hari insengero nke zamaze gufungurwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Hari kandi ubusabe bw’imiryango 84 igaragaza insengero zujuje ibisabwa zisaba gufungurirwa ariko 15 yasabwe gusubira inyuma bakuzuza neza ibyo basabwa mu gihe 68 ibyangombwa byayo bikiri kwigwaho.