Mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kagali hatangijwe gahunda yiswe WIZARIRA MU NSHINGANO igamije gukangurira abayobozi kuzuza inshingano zabo zo gucyemurira abaturabe ibibazo ndetse no kubaha serivise bifuza kandi vuba.
Iyi gahunda yatangijwe ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 ikaba yatangiriye mu murenge Kigarama aho ikigamijwe ari uko ubuyobozi basanga abaturage ku murenge bakabakemurira Ibibazo ntakubatinza.
Ubwo iyo gahunda yatangizwaga n'umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Kicukiro Madame Umutesi solange, abaturage bo mu murenge wa Kigarama abaturage bari bitabiriye ku bwinshi,ashima uburyo bitabiriye gahunda yatangijwe avuga ko bigaragaza inyota abaturage bafite yo gufatanya n'ubuyobozi mu gushaka umuti w'ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.
Ati"Ukurikije uko mwitabiriye ni ikimenyetso nta kuka kigaragaza ubushake mufite mu gufatanya n'ubuyobozi mu gushakira umuti bimwe mu bibazo bigaragara ndetse mukanagira Uruhare mu kubikemura".

Umutesi yongeye gusaba abaturage kugira Uruhare mu bibakorerwa haba mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe aho babona ibitagenda neza,abizeza uruhare rw'ubuyobozi mu guhindura imibereho yabo.
Bamwe mu baturage bahawe umwanya bagaragaza bimwe mu bibazo bigihari,aho kimwe mu byagarutsweho cyane ari ikibazo cyo kubona ibyangombwa byo kubaka usanga bikigoye, ikibazo cy'ibisambo bishikuza abaturage mu masaha y'ijoro ndetse n'ibyiba mu ngo.Kuri ibi bibazo,abaturage bijejwe ko umutekano ugiye kongera gukazwa ariko nabo basabwa kujya batanga amakuru Ku bo bakeka babangamira ituze ryabo.

Muri iki gikorwa kandi umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigarama UMUBYEYI Mediatrice yagaraje isura y'uyu murenge mu iterambere, anashimira abaturage bawo ku ruhare bagira muri iryo iterambere biciye mu bufatanye bafitanye n'ubuyobozi.
Iyi gahunda muri uyu murenge ikaba yasojwe hashyikirizwa Ibyemezo by'ishimwe abagize komite y'abunzi ku bw'umuhate bakoresheje mu gukemura bimwe mu bibazo bagejejweho.



Kevin Christian/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


