
Minisitiri w'ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko imyaka u Rwanda rwabayeho rubona inkingo ariko rukabura inshinge na serenge zo kwifashisha mu gutanga izo nkingo,ngo uruganda rukora inshinge na serenge ruri mu cyanya cy'inganda cya Mwulire mu karere ka Rwamagana, ruje gushyira iherezo kuri icyo kibazo haba mu Rwanda no muri Afurika aho kuzibona byasabaga gutegereza.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya mbere Mata 2025,aho urwo ruganda ruzwi nka TKMD rukora inshinge na serenge zikoreshwa kwa muganga mu gukingira,rwafungurwaga ku mugaragaro nyuma y'amezi hafi atanu rukora.Ni umuhango Kandi witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda,Julianna Lindsey,uwuhagarariye ambasaderi w'Ubushinwa, Guverineri w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab ndetse n'abandi batandukanye.
Minisitiri w'Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin wari uhagarariye Guverinoma y'u Rwanda mu muhango wo gufungura uruganda wabereye aho rukorera mu Murenge wa Mwulire mu Cyanya cy'inganda cya Rwamagana, yagarutse ku kamaro uruganda ruzagirira Abanyarwanda ndetse n'Abanyafurika .
Yagize ati"Gutegereza inshinge ntabwo wari umwihariko wacu u Rwanda ahubwo ni ikibazo twari duhuriyeho n'ibindi bihugu by'Afurika.Kubera ko zavanwaga hanze bitewe nuko aho zikorerwa nta bushobozi bafite bwo guhaza abazikeneye bose,ibyo bibazo byari bihari byakemutse.Uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda ndetse n'umugabane w'Afurika n'ahandi."
Uruganda rwa TKMD Rwanda Ltd rufite ubushobozi bwo gukora inshinge hagati y'ibihumbi 600 na miliyoni 1 ku munsi.Ni uruganda kandi rumaze gutanga akazi ku bakozi 110 biganjemo Urubyiruko.Inshinge na serenge bikorerwamo zifite isoko mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurica n'ahandi.Kuri ubu izi hari zaguzwe na UNICEF,Ikaba izohereza mu bihugu byo muri Afurika ku nkunga ya Gates foundation.
Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw