Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yibukije abayobozi ko muri gahunda yo gushyashyanira umuturage, bakwiye guhuza inshingano z'ubuyobozi n'ibikorwa bijya mu baturage kuko ari ikiraro gihuza abaturage n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 3 Nzeri 2022 mu mwiherero w'Iminsi ibiri wateguwe n'inama njyanama y'Akarere ka Ngoma.Ni mwiherero witabiriwe n'abajyanama bose mu nama njyanama y'akarere ka Ngoma,Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu mwiherero,Guverineri w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana,yavuze ko gushyashyanira umuturage ari uguhuza inshingano n'ibikorwa biganisha ku iterambere rye no kumenya gutegura ubutumwa umuturage agenerwa.
Ati:"Ubutumwa twatanga mu mwiherero nk'uyu w'abayobozi ni uguhuza inshingano z'ubuyobozi n'ibikorwa bijya mu baturage. Ni nayo mpamvu tuvuga ko aribo ntumwa, kuko bari hagati y'ubuyobozi bukuru bw'igihugu n'abaturage.Gushyashyanira umuturage ni ukumenya gutegura ubutumwa n'uburyo abayobozi babugeza ku baturage kandi bukagira akamaro ku baturage".
Perezida w'inama njyanama y'Akarere ka Ngoma Banamwana Bernard avuga ko nyuma y'inama bahawe na Guverineri,uyu mwiherero ugiye gutuma barushaho kwegera umuturage bamukemurira ibibazo neza kandi ku gihe.
Ati:" lGushyashyanira Umuturage ni imwe mu mpamvu yatumye dutegura uyu mwiherero ,kugirango abayobozi mu nzego zinyuranye haba ku rwego rw'akarere,umurenge n'utugari dufatire hamwe ingamba zo gushyashyanira abaturage tubaganisha ku iterambere rituganisha ku Rwanda twifuza".

Banamwana yakomeje agira ati"Nyuma y'umwiherero n'impanuro duhawe na Guverineri w'Intara y'Iburasirasirazuba,ubu ikigiye gukurikiraho ni ugufatira hamwe ingamba z'ibiganiro twahawe n'inama duhawe kugirango turebe ko iryo terambere ry'umuturage ryakwihuta cyane cyane akemurirwa ibibazo afite ku gihe anahabwa serivisi yihuse kandi inoze".
Uyu mwiherero w'iminsi ibiri w'Inama njyanama y'akarere ka Ngoma,watangiye taliki 03 Nzeri 2022 usozwa kuri Iki cyumweru taliki 04 Nzeri 2022 ku nsanganyamatsiko igira iti " Dushyashyanire umuturage tumuganisha ku cyerkezo cya NST1".


English
Kinyarwanda


