Uwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze guha uburemere ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana ndetse no kureka gukerensa uburyo rikorwamo.
Ibi byagarutswe kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Kanama 2022 mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma mu mahugurwa yateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ku ubufatanye na UN Women,agenewe abayobozi bo mu nzego z'ibanze kuva ku rwego rw'Umudugudu.
Dr.Murangira B Thierry,Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB,yibukije abayobozi mu nzego z'ibanze guha uburemere ibyaha byerekeranye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana no kutabifata nk'ibyaha bisanzwe.
Ati:"Twatekereje ko abayobozi mu nzego z'ibanze bafite uruhari runini mu buryo bwo kugirango turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana. Ibi byaha mubihe uburemere bikwiriye ntimubifate nk'ibyaha bisanzwe, ngo bariya bantu niko babayeho,ngo basanzwe baba mu makimbirane ,ngo niko ziriya ngo zimeze! Ikiba cyajemo ni uguha buremere buke cya cyaha kivamo kwicana.
Niba utatanze amakuru umuntu nkuwo( wakoze icyaha) ngo inzego zimukurikirane mu by'ukuri aho wicaye nk'umuyobozi sinzi ibibazo ukemura. Niba ubona RIB, hari Polisi ni ubufatanye ,ni umurunga umwe icyo twese tuba tugambiriye ni ineza ya rubanda,ni umuturage,ni urugo rutekanye!!"
Mukantazinda Faith,Umukuru w'Umudugudu wa Kigoma Akagari ka Kigoma witabiriye aya amahugurwa,yavuze ko nawe mu mudugudu ayobora ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana rihagaragara,ariko ko kuba bemerewe ko bagiye kwegerezwa RIB,bazajya batangira amakuru ku gihe nk'uko babishishijarijwe mu mahugurwa bahawe.
Yagize ati:" Mu Mudugudu ndimo nyobora ihohoterwa ry'abagore ririmo, abagore barahezwa ku mutungo,umugore yagira ngo aravuze umugabo agakubita avuga ko umutungo utaturutse iwabo.Umwana na we hari ukuntu ahohoterwa ,yagira icyo agaragaza ko akeneye umubyeyi ati''reka da'' kandi ari ngombwa ko umwana yakibona, ibyo bikaba ari nabyo byatuma wa mwana yishora muri za ngeso mbi. Nk'uko twagize n'amahirwa bakaba bagiye kutuzanira RIB hafi, ni ikintu cyadukoze ku mutima kiradushimisha. Hari ukuntu twajyaga dutangira amakuru ku gihe,ariko agatinda kugera aho agomba kugera".

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano Cyriaque, avuga ko amahugurwa bahawe n'Ubugenzacyaha azagira uruhari runini mu kugabanya ibyaha bisanzwe bikorerwa muri aka Karere, anashima ubufatanye bw'Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha.
Ati:"Mu Karere kacu kimwe n'ahandi ibyaha biracyagaragara. Icyo tubona ni uko aya mahugurwa tubonye mu gukumira ibi byaha mu by'ukuri biduhangayikishije nk'ubuyobozi,ni amahirwe.Tukaba tubona ko iyo inzego zifatanije,zikoreye hamwe,ubugenzacyaha, inzego z'ibanze, inzego z'umutekano,Polisi n'abandi turabona ko bizatanga umusaruro mu gukumira ibyaha bigenda bigaragara".
Insanganyamatsiko y'amahugurwa igira iti"Uruhare rw'abayobozi mu nzego z'ibanze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana".Aya mahugurwa y'iminsi itatu Ari guhabwa Abayobozi mu mudugudu muri imwe mu mirenge yo mu karere ka Ngoma,ari kwibanda ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.Yahereye mu murenge wa Jarama akazakomereza mu murenge wa Mugesera asoreze mu Murenge wa Mutenderi.





English
Kinyarwanda


