Ntabwo twifuza ko utubari  dufungura amasaha y’akazi-Minisitiri Ingabire 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu  Ingabire Assumpta yihanangirije abaturage babyukira mu tubari banywa inzoga n'abafungura utubari  mu masaha y'akazi , abibutsa ko ibyo atari umuco ukwiye kuranga abanyarwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu takiki ya 29 Ukwakira 2022 nyuma y'igikorwa cy'umuganda wakorewe mu kagari ka Rwantonde umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe.Muri uyu muganda usoza ukwezi kw'Ukwakira, Minisitiri Ingabire yari kumwe Kandi n'umuyobozi w'intara y'iburasirazuba CG Emmanuel Gasana,inzego z'umutekano ndetse n'ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe. 

Mu butumwa yagejeje ku baturage b'umurenge wa Gatore,Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Ingabire Assumpta, yavuze  ko ububari budakwiye kujya bukingura mu masaha y'akazi kuko bikunze kuba intandaro y'umwiryane mu miryango nyarwanda.

Ati :“Utubari dusigaye dufungura mu masaha y’akazi ubwo ni agaciro? Abatugana (utubari) ubwo ayo masaha si ayo gukora? si za mbaraga twavugaga? ntabwo twifuza ko utubari dufungura amasaha y’akazi saa tatu,saa mbiri,saa yine , saa tanu ugasanga abantu basinze. Umuntu wasinze se ayo masaha, n’iki giti tuvuye gutera  ntiyacukura umwobo,nta kintu yakora.Ni ugutaha arwana gusa  akubita abana n’abasanze bose mu rugo.Uwo muco ucike abayobozi ba hano ndabasaba ibintu byo gufungura utubari amasaha y’akazi bicike,bikurikiranwe n’ababijyagamo babireke ntabwo aribyo.Hari amasaha yo gukora n’ayo kwifata neza.Ayo gukora arakomeye kuko niyo azatuvana aho turi uyu munsi ,niyo azakomeza kuduteza imbere ,ni yo azatuma tugira ubuzima bwiza igihugu kifuza”.

Muri uwo muganda wakorewe mu kagari ka Rwantonde umurenge wa Gatore,hatewe ibiti bigera ku 20,000 biterwa ku buso bungana na hegitare 13.3.Muri ibyo biti harimo iby'imbuto ziribwa ndetse n'ibivangwa n'imyaka.