
Mu Irushanwa ry'umurenge Kagame Cup mu gusiganwa ku magare ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba,Mukabikorimana Laetitia na Shema Pascal bahigitse abandi barushanwaga, bahesha ishema uturere twabo twa Kirehe na Rwamagana ariko Bugesera igira benshi baje mu myanya y'imbere,abo bose bakazahagararira intara y'Iburasirazuba ku rwego ry'igihugu.
Ni amarushanwa yabaye kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025,abera mu karere ka Rwamagana ariko imyanya ya mbere yihariwe n'abo mu karere ka Bugesera kuko mu batsinze 12,harimo umunani bo muri ako karere gasanzwe kazwiho kugira impano mu mukino w'amagare ndetse na Kayonza.Ni mu gihe uturere twa Ngoma, Nyagatare na Gatsibo baviriyemo aho nta n'umwe.
Mukabikorimana Laetitia wo mu karere ka Kirehe,wegukanye umwanya wa mbere mu bagore,yagaragaje ko yashimiye kuza ku Isonga mu bagore nyuma yo guhatana n'abakobwa 5 bo mu karere ka Bugesera akabasiga umunota wose kandi yabanje no kwitura hasi abura metero 70 kugira ngo asoze irushanwa.
Yagize ati "Ibanga nta rindi ni ugukoresha imbaraga,kwigirira icyizere,aba Bugesera twarimo guhangana njyenyine basanzwe bakorana imyitozo.Abo twahanganaga wabonaga bashyize hamwe bafite tekenike bajyaga inama,bavugaga ngo ricomeke nanjye nkakoresha ubwenge birangira mbasize.Ikintu nasaba Meya w'Akarere nuko banyongerera ubushobozi nkakora imyitozo myinshi kuko igare riri mu maraso yanjye ."
Shema pascal wari uhagarariye akarere ka Rwamagana yabaye uwa mbere mu bagabo,uyu akaba asanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi ku mu mujyi wa Rwamagana, yavuze ko afite intego yo guhiga abandi mu Murenge Kagame Cup ku rwego rw'Igihugu.
Yagize" Kuba uwa mbere byatewe no gukoresha imbaraga nyinshi kuko abo twari kumwe bakoraga ari ikipe naho njyewe wirwanagaho njyenyine ariko nakoresheje ubwenge bwinshi ndabatsinda.Ngiye kongera imyitozo ngabanye ibihe nakoresheje,ku buryo nzitwara neza mu marushanwa tuzajyamo duhagarariye Intara yacu,umwanya wa mbere niwo nifuza."
Byukusenge Madeleine ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y'Iburasirazuba,yabwiye abatsindiye guhagararira Intara kwitegura neza kugira ngo bazatsinde abo bazahatana ku rwego rw'Igihugu mu isiganwa ry'amagare.
Mu bagore hatsinze batandatu bashoboye kurangiza irushanwa bose bazahagarira Intara y'Iburasirazuba mu marushanwa yo ku rwego rw'Igihugu, azaba mu Kwezi kwa gatanu.Uretse uwabaye uwa mbere wo Mumurenge wa Kirehe,mu karere ka Kirehe abandi batanu bose ni abo mu karere ka Bugesera.
1. Mukabikorimana Laetitia( Kirehe )
2. munezero Emelyne (Bugesera )
3.Imaniranzi Rose (Bugesera )
4.Tuyishime Sandrine ( Bugesera )
Mutoniwase Denyse ( Bugesera )
6. Tumushime Esther (Bugesera)
Mu bagabo batandatu ba mbere nibo bazahagarira Intara y'Iburasirazuba. Akarere ka Bugesera gafitemo batatu,Kayonza ifitemo babiri n'umwe wo mu karere ka Rwamagana .
1.Shema Pascal (Rwamagana )
2.Uwiyingiyimana Eric David ( Bugesera )
3.Iradukunda Frank ( Bugesera )
4.Sibomana Eric (Bugesera )
5.Habyarimana Laurent (Kayonza )
6.Mugisha Emmanuel : Kayonza
Abagabo batangiriye isiganwa mu mujyi wa Rwamagana bakomeza umuhanda Rwamagana - Zaza bagarukira ku kiraro kiri hagati y'Akarere ka Rwamagana n'aka Ngoma,bagaruka mu mujyi wa Rwamagana bakoze ibirometero 35 . Abagore bakoze ibirometero 25 .
Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw