Mubyo ategerejweho harimo kubona itike ya AFCON no kurenga 1/4 cya CHAN..byinshi ku mutoza mushya w’amavubi Carlos Alós Ferrer ufite akazi katoroshye?
Ku munsi wo kuwa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hatangajwe ko umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ari we mutoza mushya w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, akaba asimbuye umutoza Mashami Vincent.
Ni umutoza utarakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mahuriro y’abakunzi ba Siporo, aho abenshi bahurizaga ku kuba nta bigwi afite mu mupira w’amaguru, by’umwihariko mu mwuga wo gutoza, dore ko nta kipe nkuru y’igihugu yari yatoza usibye Afghanistan y’abatarengeje imyaka 17.
Kubona itike ya CHAN u Rwanda rusanzwe rubona, n’itike ya CAN Amavubi adaheruka
Abanyarwanda benshi ntibishimiye kuba bamaze imyaka n’imyaka bareba andi makipe mu marushanwa akomeye nk’igikombe cya Afurika ariko hatarimo u Rwanda, aho imyaka imaze kuba 18 dore ko Amavubi aheruka gukina CAN/AFCON muri 2004 ari na yo nshuro rukumbi yagiyeyo.
Ubwo u Rwanda ruherukayo iki gikombe cyitabirwaga n’amakipe 16 ariko ubu yamaze kuba 24, aha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba batanyurwa n’uburyo Amavubi atarasubira muri CAN.
Umutoza Carlos Alós Ferrer afite akazi gakomeye mu minsi iri imbere, aho asabwa gufasha AMAVUBI kubona itike ya CHAN ndetse no kuzarenga ¼ dore ko umutoza Mashami Vincent asimbuye yabashije kubigeraho, akaza gusezererwa.
Afite akandi kazi nanone ko kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, aho twavuga ko kutabona iyo tike biri mu byagiye byirukanisha abandi batoza bamubanjirije.
Kugarura icyizere n’urukundo Abanyarwanda bahoze bafitiye Amavubi
Hashize iminsi abakunzi b’ikipe y’Igihugu Amavubi bagenda bagabanuka kuri Stade, kubera umusaruro utarabaye mwiza mu minsi ishize. Ibi biri mu bizagora uyu mutoza utarakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru, aho ashobora kuzahera ku mikino ikomeye bitewe na tombola y’amatsinda yo kwerekeza muri CAN 2024 uko izagenda.
Amaraso mashya mu Mavubi, yitezweho impinduka mu guhamagara abakinnyi
Benshi mu myaka ishize bakunze kunenga abatoza b’Amavubi ko mu guhamagara hashobora kuba hagenderwa ku marangamutima, rimwe na rimwe ntihakurikizwe uko abakinnyi bahagaze muri iyo minsi.
Aha umutoza Carlos Alós Ferrer, nabwo ashobora guhura n’iki kibazo dore ko benshi bari baratangiye gusaba ko hakubakwa ikipe y’igihe kirekire hatagendewe ku mazina amaze iminsi mu ikipe y’Igihugu, haba ku bakinnyi bakina mu Rwanda n’abakina hanze.
Mubyo uyu mutoza ategerejweho ni uKumvisha abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda ariko bakina irwota masimbi kugirango baze gukinira AMAVUBI
Mu gihe gishize hagiye hagiye hahamagarwa abakinnyi barimo Kevin Monnet-Pacquet wakiniraga ikipe ya Saint-Etienne yo mu Bufaransa ariko ntibikunde, uyu kimwe n’abandi bifuzwa mu Mavubi nka Mitsindo Yves ukina mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’Ububirigi mu ikipe ya S.C charleroi yahamagawe n’uwari umutoza ucyuye igihe Mashami Vincent ntiyaboneka bitewe n’ikibazo cy’uburwayi gusa nyuma aza kuza mu Rwanda gusura umuryango we ndetse asura amarerero y’abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda nka FUTURE For Hope Rwanda centre ibarizwa i Kinyinya mu karere ka Gasabo . Bityo bikaba byitezwe ko mu minsi iri imbere bakwifashishwa mu mikino iri imbere nk’uko no mu bindi bihugu bigenda.
Ashobora kwigarurira imitima y’abamunenga
Nyuma yo kubona ko nta bigwi uyu mutoza asanzwe afite, benshi batangiye kumugereranya n’abandi batoza bagiye banyura mu Rwanda bamara kubaka izina bagahita bigira gutoza ahandi.
Kuba ashidikanywaho aha bizamusaba kwitwara neza kugira ngo ahinyuze abamufata nk’umutoza waje kwigira ku Mavubi ndetse no kumenyekana mu mwuga we wo gutoza.
Yanditswe na Dushimimana Elias
English
Kinyarwanda



