Uganda yashyikirije u Rwanda Gitangaza ucyekwaho kwica urubozo Haberumugabo

U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gucyekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe uwitwa Haberumugabo Guy Divin mu Ugushyingo 2024.

Yafashwe nyuma y'uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.

Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa w’Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, naho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike wo muri Polisi ya Uganda.

Abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo ruburanishwa n'urukiko mu mizi.

RIB iraburira abibwira ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.

Uko ikibazo giteye 

Iki cyaha cyakozwe n'iryo tsinda ry'abantu gikorerwa mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.Icyo gihe amakuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasakaraga amashusho ya Haberumugabo Guy Divin umusore w'Umurundi, byavugwaga ko ari umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, wakubiswe bikabije na bagenzi be, bikavugwa ko bashobora kuba bari bamumaranye iminsi umunani bamutoteza.

Ku wa mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda yavuze kuri icyo kibazo itangaza ko yamaze guta muri yombi bamwe mu bagize uruhare muri icyo gikorwa, bivugwa ko bari banamumaranye iminsi baramukingiranye mu nzu.

Icyo gihe Polisi yagize iti “ Amakuru y’ihohoterwa ry’uyu musore twarayamenye. Dufatanyije na RIB, abakekwa 10 bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga, abandi bafatanyije na bo barimo gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Uko igihano giteye ku bakoze iki cyasha

Iyicarubozo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 112 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 300,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.