Visi Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Ngoma Bushayija Francis yavuze ko hari ibihamya byinshi bigaragaza neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n'ubuyobozi bubi,asaba abakozi n'abayobozi gusenyera umugozi umwe bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanafasha abaturage gutera imbere.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kane taliki 30 Mata 2026,ku Cyicaro cy’Akarere ka Ngoma ahahoze ari ikicaro cya Perefegitura ya Kibungo, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakozi b’amakomini yahujwe akaba akarere ka Ngoma, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukasesonga Augusta warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu buhamya bwe yagarutse ku buryo jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare nabari abakozi na Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa jenoside.
Yagize ati: “Jenoside yateguwe na Leta mbi kuko no mu mashuri habaga uburyo bwo kumenya umubare w'abatutsi biga, iyi yatwaye ubuzima bw'abacu ariko nashoboye kongera kubaho kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwaduhaye icyizere cyo kubaho no kongera kubaka ubuzima.”

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma,Bushayija Francis, yagaragaje ko kwibuka abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari umwanya wo kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka igihugu no kwiyemeza kurinda ibyo bagezeho.
Yagize ati: “Kwibuka abari abakozi ni ugusigasira umurage wabo no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.Twe tuzi ko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi, bushingiye ku ivangura n’urwango. Ni inshingano zacu kubirwanya twivuye inyuma.”
Yakomeje asaba abayobozi n’abakozi b’inzego za Leta kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukorera ku gihe no gushyira imbere inyungu z’umuturage.
Mu kwibuka abari abakozi b'amakomine yahujwe agakora akarere ka Ngoma bazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 25 y'Abatutsi bazize Jenoside baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo.Hashyizwe kandi indabo ku kimenyetso ndangamateka cyanditseho amazina 27 y'abari abakozi ba makomine yihuje agakora akarere ka Ngoma bazize Jenoside ariyo Birenga,Sake, Mugesera, Kigarama na Rukira.


















































English
Kinyarwanda


