Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange yashimye intambwe yatewe n’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba mu gushaka uko bakumira Ibiza ndetse no gushaka umuti w’ibibazo byaba byatewe n’ibiza ,binyuze mu kongerera ubumenyi abagize komite za DIDIMAC mu turere turindwi tugize iyi ntara.
Minisitiri Kayisire yabigarutseho afungura ku mugaragaro umukoro ngiro w'iminsi itatu w'abagize za komite z’imicungire y’ibiza ku rwego rw’uturere (DIDIMAC) mu ntara y'iburasirazuba,ugamije kureba ubushobozi buhari mu butabazi bwakorwa haramutse hari abahuye n'Ibiza birimo amapfa,imiyaga ndetse n’imyuzure nka bimwe mu biza bikunze kwibasira iyi ntara.Aya mahugurwa yiswe umukoro ngiro ari kubera mu kigo cy'amahugurwa cya polisi y'u Rwanda i Gishali mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko impamvu bateguye umukoro ngiro ugamije guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo,ari ukugira ngo bongerere ubumenyi abagize za komite z’imicungire y’ibiza ku rwego rw’uturere (DIDIMAC) kugira ngo bahurize hamwe ku guhangana n’ibiza bishobora kubangamira umuvuduko w’iterambere ry’igihugu.
Akomeza ati”Kimwe n’uko tuzi ko mu cyerecyezo cy’igihugu cyacu ari ubukungu bushingiye ku bumenyi,ubumenyi ni ngombwa kugira ibyo dukora byose tugiremo ubumenyi dusobanukirwe inshingano zacu kandi tubikore neza kugira ngo bitabangamira umuvuduko w’iterambere”.
Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange yavuze ko nka MINEMA bakoraga ubukangurambaga bwo gukumira Ibiza ku bufatanye n’izindi nzego ariko bakaba batarabonaga abantu bifuza kongera ubumenyi ku kurwanya Ibiza,bityo ko kuba intara y’Iburasirazuba ifashe umwanya ikabikora ari ikintu cyo gushima.
Ati“Ubundi tujya dutegura ubukangurambaga tukaba ari twe dushyiramo ingufu ka Minisiteri y’ubutabazi n’izindi nzego zikadufasha ariko ni ubwa mbere tubonye abaduhamagara kugira ngo bongere ubushobozi bw’inzego zihari, bityo bongere n’imbaraga mu byo bari basanzwe bakora.Iki gikorwa kiragaragaza ubudasa bw’intara n’umuhate abayobozi mufite mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu nk’uko umurongo tuwuhabwa na Perezida wa Repubulika wo kubaka igihugu ariko dufite n’ubudahangarwa mu nzego zose harimo n’ibi bihora bidusubiza inyuma”.

Minisitiri Kayisire yakomeje asaba abagize komite za DIDIMAC gukomeza kurinda ko Ibiza byakwangiriza ibimaze kugerwaho nk’ibikorwaremezo ariko bakanazirikana ko rimwe na rimwe bitwara n’ubuzima bw’abaturage.
Ati”Kugira ngo dukomeze tuzamure imibereho y’abaturage biradusaba gusigasira ibyo tugenda tugeraho birimo no gukumira ibitwarwa n’ibiza yaba imirima y’abaturage,yaba ibikorwaremezo ndetse hari nubwo bitwara ubuzima bwabo kandi ari ibintu rimwe na rimwe dushobora gukora hari ibyakorwa kugira ngo dukumire”.
Abitabiriye umukoro ngiro (amahugurwa) bavuga ko ibyo bakoraga bitari bihagije ku kurwanya no gukumira Ibiza ndetse n’ingaruka zabyo,bityo ubumenyi bahawe ari izindi mbaraga zikomeye zo kubasha guhangana nabyo mu buryo bufatika.
Umutoni Jeanne,umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati”Hari ibitagendaga neza.DIDIMAC akazi yakoraga ntabwo yagakoraga mu buryo bwimbitse ahubwo twihutiraga gutabara ikiza cyabaye,abimuka bimutse,mbese hari ibintu tutakoraga ariko ubwo tugiye kugira igenamigambi ryo kumenya by’ibura Ibiza dufite mu karere kacu n’uburyo twabihashya murumva ko bizatworohera ku buryo ikibazo cyabaye tutazajya tujya kwitegura ahubwo tuzajya twihutira gushyira mu bikorwa ibyo twateguye mbere.”

Mugenzi we Harerimana Damascene,umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yagize ati”Aya mahugurwa ni ngenzi hagimijwe gukumira,hagamijwe kugira ngo tureba uko twabyitwaramo igihe ikiza cyaje bitewe n’icyo ari cyo ndetse n’uko dushobora kuba twafata ingamba zihamwe kugira ngo tubashe kuba twakwirinda bya biza”.
Umukoro ngiro wo kurwanya Ibiza n’ingaruka zabyo,wateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA,intara y’Iburasirazuba n’abafatanyibokrwa bayo,witabiriwe n’abagize komite za DIDIMAC mu turere turindwi tw’iyi ntara.DIDIMAC igizwe n’Umuyobozi w’Akarere akaba Perezida wa komite,Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, Visi-Perezida,Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Uhagarariye Inkeragutabara mu Karere, Uhagarariye Umuryango Utabara Imbabare mu Rwanda ku rwego rw’Akarere,Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo mu Karere, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ndetse n'Umukozi w’Akarere ufite imicungire y’ibiza mu nshingano ze akaba n’Umwanditsi .







English
Kinyarwanda


