Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame,yavuze ko ibibazo by'umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,byakagombye kuba bicyemurwa na RDC ubwayo ariko bigatizwa umurindi na bimwe mu bihugu nk'uburundi bwenyegeza umuriro ndetse n'iby'i Burayi byirengagiza ukuri ahubwo bigashyira mu majwi u Rwanda kandi ntaho ruhuriye nabyo.
Umukuru w'igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n'ikinyamakuru Jeune Afrique,ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri icyo kiganiro,bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibirego by’uko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 n’ibijyanye n'abakangisha u Rwanda ko rushobora gufatirwa ibihano ndetse n'amagambo ahora avugwa n'abakuru b'ibihugu nka Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w'u Burundi.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by'umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC, bireba RDC ari nayo ifite urufunguzo rwo kubibonera umuti,bityo ngo u Rwanda rwiteguye gukora ibirureba byaganiriwe mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania.
Ati"Ibi bireba ahanini RDC ntabwo bireba u Rwanda. Ikibazo kireba RDC, ni ho gikomoka, ni na ho kiri. Ku bitureba, birumvikana ko hari ibitureba kandi uruhare rwacu tuzarukora nk’uko bigombwa.
Yakomeje agira ati "Tumaze imyaka 30 dufite aho duhuriye n’ikibazo, kuva ikibazo ubwacyo cyabaho. Murabizi, muzi amateka yose si ngombwa ko nyasubiramo. Twagiranye amasezerano arenga atanu na Guverinoma ya Congo kuva mu 2007 ariko ntiyigeze yubahirizwa na RDC. Umutwe ufite ingengabitekerezo ya Jenoside uracyahari. Dukwiriye gukomeza guceceka ntitugire icyo dukora? Kwitirira u Rwanda ikibazo, ni uguhisha ukuri kw’ibintu no gushaka guhindura amateka, uwakorewe icyaha agahinduka umunyacyaha".
Perezida Kagame Yakomeje anenga bimwe mu bihugu byo ku mugabane w'i Burayi nk'Ububiligi bikomeje kwirengagiza ukuri ku bibera mu burasirazuba bwa RDC,ntibyamagane ibikorwa bibi bikorwa na Guverinoma ya RDC ahubwo bikegeka ikibazo ku Rwanda.
Ati"Hari uguhuzagurika no kutavugisha ukuri kw’ibihugu nk’u Bubiligi, bifite uruhare mu mateka y’iki kibazo. Guverinoma ya RDC yahaye akazi abacanshuro, nk’uko mwese mubizi. Baturutse he? Ni i Burayi.Waba warigeze wumva igihugu na kimwe cy’i Burayi cyamagana igifite abaturage babigizemo uruhare na guverinoma yabahaye akazi? Nta na kimwe. Ariko bakomeza gusubiramo ko byose ari amakosa y’u Rwanda".
Perezida Kagame yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa na Perezida w'u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye uhora wenyegeza umuriro mu bibazo by'umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC akanoherezayo abasirikare.Aha yavuze ko ibibazo aho bigeze byatewe n'ibihugu bibiri aribyo RDC n'u Burundi.
Ati"Ntabwo watinya umuriro kandi uri gukomeza kuwenyegeza. Icyo twakuye mu byavuzwe na Perezida w’u Burundi n’uwa RDC, ni umugambi wo guhungabanya u Rwanda.Ni bo batumye ibintu bigera aho bigeze bahembera intambara, banavuga ko bazakuraho Guverinoma y’u Rwanda. Bo, Abarundi n’abayobozi ba Congo, ni bo bashaka gukwiza aya makimbirane mu karere ashingiye ku moko, ku mitwe igendera ku ngengabitekerezo y’amoko n’izindi politiki zitubaka. Ntabwo bumva ko nubangamira abantu, bazashaka kwirwanaho.
Mu by’ukuri, ntabwo nzi icyo ibi bihugu bibiri bishaka kugeraho, ariko ntekereza ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ukuri kuzatsinda. Bakwiriye guhaguruka bagakemura ibibazo bya nyabyo".
Kugeza ubu imirwano hagati y'ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC na M23 mu burasirazuba bwa RDC,igeze muri Kivu y'Amajyepfo aho M23 imaze gufata agace k'ubucuruzi ka Kalehe Centre hamwe na Ihusi kuri kilometero hafi 70 mu majyaruguru y'umujyi wa Bukavu.Ni nyuma y'uko uyu mutwe.
English
Kinyarwanda


