Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU III-5 ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo (UNMISS).
Ni impanuro yabahaye ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022,azibahera mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Iri tsinda riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Spéciose Dusabe, rigizwe n’abapolisi 160 barimo umubare munini w’abapolisikazi, bazakorera mu Murwa mukuru Juba, aho biteganyijwe ko Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022 mu masaha y'igitondo rihaguruka rijya gusimbura irindi tsinda ryari rimazeyo igihe cy’umwaka.
Ubwo yatangaga impanuro, IGP Munyuza, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro kuzakora akazi kabajyanye neza kandi kinyamwuga.

Yababwiye ko akazi bagiyemo ari akazi gakomeye kandi gasaba imbaraga bitewe n’imiterere yako, avuga ko kugira ngo babashe kugakora neza bibasaba kurangwa n’imyitwarire myiza.
Yagize ati:“Mwagize igihe gihagije cyo guhugurwa, mwiga amasomo atandukanye, abategura kuzakora akazi mugiyemo ko kubungabunga amahoro ari nayo mpamvu tunabaha impanuro kugira ngo muzabashe kuzuza neza inshingano zanyu."
Yabibukije ko bagomba gushyira imbere akazi bakarangwa n’indangagaciro nyarwanda, bakorera hamwe kandi birinda icyo ari cyo cyose cyahesha igihugu isura mbi.
Ati:“Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye mugiyemo, muhagarariye Igihugu cy’u Rwanda, murasabwa kwirinda icyarusiga icyasha. Ibi muzabigeraho ari uko murangwa n’indangagaciro nyarwanda n’umuco w’igihugu kibatumye zirimo ikinyabupfura, kwihangana, kwitanga, kwicisha bugufi, kuvuga neza, kugira impuhwe, gukorera hamwe kandi mugafashanya mukorera mu cyerekezo kimwe."
IGP Munyuza yabasabye kuzubaha abayobozi babayobora ndetse n’abandi bose bazahurira mu butumwa bagiyemo, bakubaha umuco w'abaturage bazaba bashinzwe kurinda, bagafata neza ibikoresho kandi bagahora biyungura ubumenyi.
Basabwe kurangwa n'isuku haba ku mubiri n'aho bakorera, bakabungabunga ibidukikije kandi bagahora bazirikana gukora ibihesha isura nziza Polisi y'u Rwanda ndetse n'igihugu.
Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda 2 y'abapolisi muri Sudani y'Epfo, agizwe n'abapolisi 400.
English
Kinyarwanda


