Umuyobozi w'akarere ka Kayonza w'agateganyo Hategekimana Fred avuga ko irushanwa ry'imiyoborere ry'umurenge Kagame Cup,usibye kuba ari umwanya w'ubukangurambaga butandukanye, ryabaye umwanya mwiza ku rubyiruko wo kugaragaza impano zabo ku buryo hari n'amakipe ashobora kubabenguka bakayakinira muri shampiyona y'u Rwanda.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026 ubwo hasozwaga imikino y'irushanwa ry'umurenge Kagame Cup ku rwego rw'akarere ka Kayonza yabereye ku kibuga cya IPM Mukarange mu Murenge wa Mukarange, irushanwa ryegukanwe n'ikipe ya Mukarange mu bagabo ndetse na Murundi mu bagore.

Ni imikino yitabiriwe n'abafana benshi ku mpande zitandukanye ariko by'umwihariko abo mu murenge wa Mukarange watwaye igikombe,bavuga ari ibyishimo kuba bagitwaye.Bavuga ko amarushanwa y'umurenge Kagame Cup bayungukiyemo byinshi birimo kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge byangiriza ejo habo hazaza,bityo ngo nk'urubyiruko iyo mpamba bazayifashisha mu buzima bwabo kugira ngo babashe kwiyubakira igihugu.
Vuguzigire Frederick yagize ati"Birashimishije kubona tumaze kugira abakinnyi batera umupira kuriya, ukabona baratsinze ndetse babashije no gucunga ibitego byabo ntibabyishyurwe,ubwo birangira igikombe tugitwaye".
Mugenzi we agira ati"Anyibutsa imiyoborere myiza birumvikana Kandi nk'urubyiruko bituma bamwe bava mu biyobyabwenge nabo bakaza kureba ayo marushanwa nk'umwana w'umunyarwanda ushaka gutera imbere yirinda ibiyobyabwenge".
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza w'agateganyo Hategekimana Fred,avuga ko amarushanwa y'imiyoborere nkaya,ari umwanya mwiza w'ubukangurambaga butandukanye kuko hahurira abaturage benshi mu ngeri zose.
Ati"Ni ishyaka ryagaragayemo Kandi ukabona ko ari mobilizasiyo (ubukangurambaga) nziza cyangwa ari igihe cyiza cy'ubukangurambaga kubera ko guturuka ku mirenge kugera hano ku mukino wa nyuma hose hagaragayemo ishyaka ,hagaragaramo ubwitabire ubona ko ari amarushanwa abaturage bishimira cyane".

Meya w'akagateganyo Hategekimana akomeza avuga ko ikindi aya marushanwa yasigiye Urubyiruko,ni ukugaragaza impano zabo ku buryo bashobora kubengukwa n'amakipe asanzwe akina muri shampiyona y'u Rwanda, dore ko muri aka karere harimo menshi akina muri shampiyona y'abagore ndetse na Muhazi United ikina muri shampiyona y'abagabo.
Ati"Twabonyemo Urubyiruko bakiri bato Kandi bafite impano ubona ko n'amakipe atandukanye yanabarambagiza hakaba havamo abakinnyi,ubona ko havamo abakinnyi beza.Aba ari umwanya mwiza nk'uyu wo kugira ngo hagaragare impano noneho tubone ko dushobora no kuba mu yandi makipe atandukanye ku rwego rw'igihugu twabonamo n'abakinnyi baturuka mu karere kacu".
Imikino ya nyuma y'irushanwa ry'umurenge Kagame Cup mu karere ka Kayonza,yasize ikipe ya Mukarange yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Rukara 2-1,naho mu bagore Murundi yegukana igikombe itsinze Ndego 1-0.Aya makipe yombi yahise abona itike yo guhagararira akarere ku rwego rw'intara y'Iburasirazuba.Usibye kwegukana ibikombe,banahembwe imyambaro ya siporo izwi nka Jezi ndetse n'imipira yo gukina.
Abagore:Murundi vs Ndego







Abagabo: Mukarange vs Rukara
















Gutanga ibikombe n'ibindi bihembo











English
Kinyarwanda


