Umukobwa witwa Tuyizere wo mu karere ka Ruhango, yagaragaye ku Kigo Nderabuzima cya Muhima mu karere ka Nyarugenge, atabasha kugenda avuga ko yatewe ibyuma, anasambanywa n’umusore bamenyaniye muri Group ya WhatsApp.
Iyi nkuru y'ubugizi bwa nabi yabereye mu ishyamba rya Shyorongi,ejo ku Cyumweru tariki 19 Mata 2026 aho umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko avuga ko yatewe ibyuma anasambanywa n’umusore yari aje kureba i Kigali ngo yari yamwemereye kumurangira akazi.
Uyu mukobwa wagejejwe kwa muganga yacucuwe ibye byose, anavirirana amaraso kubera ibikomere by'ibyuma avuga ko yatewe n'uwo musore, avuga ko yambuwe telefoni ebyiri n’igikapu cy’imyenda yari afite.
Ati “Nahuye n’umuhungu kuri WhatsApp ambwira ko agiye kundangira akazi ko gukora kuri alimentation, ndavuga ngo nta kibazo, ampuza n’uwo mu “Boss” wari ugiye kumpa akazi, turavugana turumvikana, bukeye anyoherereza itike inkura mu Ruhango ikangeza Nyabugogo.”
Nyuma yo kugera Nyabugogo, ngo uyu bavuganaga yamubwiye ko afata imodoka akamusanga i Shyorongi, ariko ngo amwoherereza umusore wo kumukura Nyabugogo.
Uyu musore ngo yamukoresheje urugendo rw’amasaha nk’ane, amujyana mu ishyamba, nyuma ngo bigezeho, amubwira ko afashwe n’indwara y’umutima aryama hasi nk'uko yabibwiraga BTV dukesha iyi nkuru.
Umukobwa avuga ko yibwiye ko atasiga umuntu bari kumwe mu ishyamba, undi ako kanya ngo aramuhinduka, atangira kumuniga no kumutera ibyuma.
Ubwo telefoni zari zavuye mu mufuka, abwira uwo mukobwa ko telefoni azitwara ariko nyuma amutura hasi, aramusambanya nk’uko nyiri ubwite abivuga.
Abatoraguye uyu mukobwa nibo bamugejeje kwa muganga, na bo bakora ifishi batangira kumwitaho.
Uzayisenga Jesephine ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Muhima, avuga ko umukobwa yamugezeho mu masaha ya mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’iminota 55, afite ibikomere ku matako no mu kiganza.
Ati “Yari yahungabanye kubera ibibazo yahuye na byo. Icyo twamufashije ni ukumuha ubufasha bw’ibanze, turamudoda.”
Uyu mukobwa wari wasigaye ari buri buri yateranyirijwe Frw 27,000 nk’itike yo kumugeza iwabo, akaba yatanzwe n’abagiraneza.
English
Kinyarwanda


