Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.
Bitangajwe nyuma y’uko hari abarimu batize uburezi bakunze kugaragaza ko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, iyo bagiye kwaka inguzanyo muri Koperative yabo, Umwalimu SACCO, aho babwirwa ko batujuje ibisabwa.
Leon Mugenzi avuga ko impamvu nyamukuru yo guhugura abarimu batize uburezi, ari uburyo bwo kubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, mu mushuri y’uburezi bw’ibanze.
Agira ati “Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu Mwarimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ay’abandi bafite, muri serivisi bahabwa hakaba harimo n’iz’Umwalimu SACCO”.
Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa 03 Kanama 2022, Mugenzi yavuze ko bari hafi yo gusohora amatangazo amenyesha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke, ko bateganyirijwe kuzajya kwigira mu bigo byigisha uburezi (TTC) bibegereye, bakazahabwa impamyabushobozi (Certificates).
Asobanura ko aya mahirwe ahabwa n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, A1 na A0 yo kongera ubumenyi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi atandatu bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).
Agira ati “Impamvu nta yindi ni uko tubitabaza nabo bakaza kudufasha kutwigishiriza abana ku bumenyi bafite. Guverinoma y’u Rwanda ibafitiye amakuru meza, aho twabateguriye porogaramu bazakurikira mu biruhuko binini n’ibitoya na za ‘weekend’, bakiga bakagera ku rwego rw’abarimu twifuza”.
Mu kongerera umushara umwarimu hatekerejwe no kumwongerera amahirwe yo kwaka inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bityo Guverinoma y’u Rwanda yarongereye ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo, ishyiramo miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mugenzi avuga ko bikwiye kumvikana neza ko abarimu batize uburezi nabo bafite amahirwe yo kwaka inguzanyo mu Mwalimu SACCO, gusa aba barimu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bahabwa igihe gito cyo kwishyura inguzanyo bahabwa, ugereranyije na bagenzi babo bize uburenzi, icyo kibazo ngo kikaba gikomeje gukorerwa ubuvugizi kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.
English
Kinyarwanda


