Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valantine yasabye abayobozi bafite aho bahuriye n'uburezi mu ntara y'Iburasirazuba gufatanya bakazana impinduka nziza mu rwego rw'uburezi kugira ngo bugire isura nziza nk'iy'u Rwanda kuko ariho hasigaye ibibazo kandi byose bibangamira iterambere ryabwo.
Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 mu mahugurwa y'umunsi umwe yateguwe na Minisiteri y'uburezi yahurije hamwe abayobozi mu ntara y'Iburasirazuba barimo abayobozi b'uturere ndetse n'abungirije bashinzwe imibereho myiza ari nabo bafite uburezi mu nshingano zabo,abayobozi b'amashami y'uburezi mu turere ndetse n'abayobozi b'ibigo by'amashuri muri iyi ntara.

Aya mahugurwa yari agamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye uburezi ku buryo byashakirwa umuti bigacyemuka, maze inkingi y'uburezi ikagira isura nziza nk'iyu Rwanda rufite ku ruhando mpuzamahanga.
Mnisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valantine yavuze ko amahugurwa yayateguye nyuma y'uko babonye ko inkingi y'uburezi ibangamiwe bikomeye kandi nta wundi wo kuyizahura uretse abafite aho bahuriye n'uburezi,bityo abasaba atakambye gusenyera umugozi umwe uburezi bakabuha isura nziza nk'iy'u Rwanda dore ko amahanga arwigiraho byinshi ariko uburezi bukaba bukiri inyuma.
Ati"Ariko ni mureke duse n'u Rwanda.u Rwanda rufite aho rumaze kugera,rufite isura rumaze kubaka rufite ibikorwa byinshi rumaze kugeraho.Uburezi buriya nitwe dusigaye tutarasa n'u Rwanda.Murumva Ukuntu biteye isoni? Ntabwo dukwiye kugira ikimwaro? Kandi ubushobozi turabufite na Leta irashyiramo imbaraga zishoboka kugira ngo itange ibicyenewe.Aho twicaye hano ntidushobora kuva hano twiyemeje kugira uburezi busa n'u Rwanda ntidukomeze gusubiza inyuma isura y'u Rwanda? Ntibishoboka?[.....] Kandi tubishyizemo imbaraga birashoboka.Duhari kugira ngo dufatanye[......].Murasa neza muri beza mureke dukore ibintu Byiza.Nukuri,noneho bigeze aho mbasaba imbabazi.Mbasabye imbabazi rwose ngo tugire icyo duhindura.Ubundi baravuga ngo mu burezi ntiwakora ibitangaza.Mwaretse tugatungurana tugakora ibitangaza? Buriya n'izindi nzego zose ntabwo zifite ibyo zishaka byose ijana ku ijana.Nyakubahwa umukuru w'igihugu yigeze kuvuga ngo mu bicye dufite tubikoreshe neza bizagira icyo biduha nk'umusaruro.Mu bicye dufite ntidushobora kugira icyo dukora?".

Minisitiri Dr Uwamariya yakomeje avuga ko amakosa menshi akorwa na bamwe mu bayobozi mu nzego z'uburezi,aterwa ahanini no kudakorana hagati yabo ndetse n'inzego z'ibanze zibegereye.
Ati"Mureke tugerageze Kandi ndabizeye ko nidushyira hamwe nidufatanya tugakorana nk'inzego, kuko buriya mufite n'inzego zishoboye mu local government urebye imikorere yabo buriya mubafashije bagera ku bitangaza ariko iyo mukoze,mukiherera mukajya hariya ntimugire abo mwegera ngo mufatanye ntimugaragaze n'ibibazo ahubwo ugashaka kubicyemura wowe uko ubyumva niho hahandi ugera ukagwa mu makosa".

Umuyobozi w'Intara y'iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko bidakwiriye ko abana bata amashuri kandi hari abagakwiriye gufatanya mu gukumira icyo kibazo.Aho yagaragaje ko biterwa n'imikoranire itanoze hagati y'inzego bwite za Leta ndetse n'ibigo by'amashuri bityo asaba ko amakuru yerekeranye n'ibibera mu mashuri yajya asangizwa abayobozi mu nzego za Leta kuko byafasha mu gucyemura ibibazo bibangamiye uburezi.
Ati"Tumaze iminsi tubona hari icyuho hagati y'amakuru ava mu bigo by'amashuri natwe nk'ubuyobozi ntabwo turanoza neza imikoranire.Ubushize higeze kuza abantu b'abazungu bavuga ko ngo ni abakorerabushatse tujya kubimenya ko bahageze, bageze mu bigo 25 nyamara misiyo yabo ntiyari isobanutse neza aho twabimenyeye tugiye kubikurikirana twumva ngo baragiye cyakora twabigejeje ku babishinzwe ndetse n'ibyo bigo tubigira inama uko byagenda.Ariko si icyo cyonyine kuko umunsi ku munsi tuba tugira ngo tumenye ngo mu kigo abana bize ni bangahe,abataye amashuri ni bangahe".
Amahugurwa y'umunsi umwe yateguwe na Minisiteri yuburezi,yabereye mu ntara zose n'umujyi wa Kigali.Mu bibazo byagarutsweho harimo icy'imicungire y'umutungo w'ibigo by'amashuri,umwanda mu bigo by'amashuri,imitsindire y'abana mu ishuri,imyigishirize y'abarimu,ibibazo bigaragara hagati y'abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, ikibazo cy'abana bata ishuri ndetse nibindi.Mu mwaka ushize w'amashuri,abana bagera ku bihumbi 4 mu ntara y'Ibirasirazuba nibo bataye ishuri.Ni mu gihe ku rwego rw'igihugu,Imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka wamashuri wa 2019/2020 abana bataye ishuri bari ku 9.5% mu mashuri abanza, 11% mu kiciro cya mbere cyamashuri yisumbuye na 7.8% mu cya kabiri cyayisumbuye.



English
Kinyarwanda


