Ngoma:Guverineri Gasana yasabye ubuyobozi bw'akarere kwihutisha ikemurwa ry'ibibazo by'abaturage 

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yatanze igihe ntarengwa cyo kuba Akarere ka Ngoma kazaba kamaze gukemura ibibazo byagaragajwe n'abaturage byiganjemo iby'ubutaka ndetse n'ibindi bitandukanye.

Kuwa Kabiri taliki ya 06 Nzeri 2022,nibwo Guverineri Gasana yifatanije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma muri gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage mu kiswe ‘gushyashyanira umuturage’.

Guverineri CG Gasana avuga ko hari hashize icyumweru yemereye abaturage b'Umurenge wa Mugesera kuzagaruka ,mu gufatanya n'ubuyobozi bw'Akarere kubakemurira bimwe mu bibazo by'ubutaka byagaragajwe nk'ibibazo bibakomereye.Yavuze kandi ko kuza kwifatanya nabo, biri muri gahunda y'Intara yo gushyashyanira umuturage kugira ngo bibe n'urugero rwiza rwo kwereka ubuyobozi uko ikibazo gikemurwa,gihabwa umurongo ndetse no kumenya uko umuturage yafashwa kigakemuka. 

Guverineri Gasana yasabye Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma gukurikirana ibibazo byahawe umurongo ku buryo mu cyumweru kimwe biba byamaze gukemuka.

Ati:"Ubuyobozi turabusaba ko ibyo twahaye umurongo buhita bubishyira mu bikorwa. Twabahaye igihe ntarengwa icyumweru kimwe gusa kuba babirangije.Ariko hari n'ibihita bikemuka nonaha kandi baramutse batabitunganyije,urumva ko serivisi iraba yabaye mbi n'ubundi byarakererewe. Ikibazo kimze amezi atatu,ane bataragikemuye,ubwo rero nta zindi mbogamizi turabasaba ngo bahite babishyira mu bikorwa".

Mavugabandi Francine ,wari waturitse mu Murenge wa Mugesera mu Kagari ka Nyamugari ku kibazo cy'ubutaka yishimiye uko Ikibazo cye gihawe umurongo.

Ati"Nazanywe n'Ikibazo cy'ibutaka nkomora ku babyeyi banjye, nari narabaruje bisanzwe mu gihe cyo kubaruza ubutaka noneho icyangombwa cyanjye nticyasohoka. Noneho nsigarana agapapuro gato cyane batangaga. Mu mwaka 2017 baje kutubwira ko abafite utwo dupapuro batujyana ku Murenge bakaduha ibyangombwa narakajyanye Landi aragafata ,nyuma baramuhindura asiga atampaye ka gapapuro  ariko ngo yari yarakazanye hano ku Karere ,ka gapapuro nako ndakabura. Akarere kari kazi iki kibazo ,si ubwa mbere nje aha ku Karere bari bakizi. Ndishimye mbyakiriye neza,Guverineri ababwiye ko bagomba kukihutisha ngahabwa uburenganzira nkandikwaho ubutaka bwanjye".

Ni igikorwa cyari kitabiriwe kandi n'inzego z'umuteka,abayobozi muri serivisi zitanduka mu Karere, bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge na bamwe mu bashinzwe ubutaka mu Mirenge.Ku rundi ruhande,gahunda yo gucyemura ibibazo by'abaturage iri gukorwa mu turere twose tugize intara y'Iburasirazuba mu kiswe "Gushyashyanira umuturage",ibibazo biri kwigaragaza cyane ni birebana n'ubutaka.Mu rwego rwo kubicyemura ku buryo bufatika,nko mu turere turimo bike,hashyizweho icyumweru cyahariwe ubutaka naho ahari ibibazo byinshi,hashyirwaho ukwezi kwahariwe ubutaka.